M23 yasobanuye abo FARDC yerekanye ibita abasirikare ba RDF yafashe abo ari bo

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 wamaganye FARDC yashinje Ingabo z’u Rwanda gufatanya n’abarwanyi bawo kugaba igitero ku ngabo zayo, usobanura ko abo yerekanye ivuga ko ari abasirikare ba RDF yafashe ari abanye-Congo.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 28 Werurwe Igisirikare cya Congo (FARDC) binyuze mu muvugizi wayo wungirije GĂ©nĂ©ral de Brigade Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, yashinje Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu gitero M23 iheruka kugaba ku birindiro by’Ingabo zayo mu Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Igitero Igisirikare cya Congo gishinja icy’u Rwanda kugiramo uruhare ni icyagabwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 27 Werurwe rishyira ku wa Mbere tariki ya 28 Werurwe 2022.

Ni igitero FARDC ivuga ko cyagabwe ku birindiro by’Ingabo za Congo mu duce twa Tchanzu na Runyoni ho muri Teritwari ya Rutshuru, gikozwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

FARDC yavuze ko iki gitero yagifatiyemo abasirikare babiri b’u Rwanda.

Mu bo yavuze harimo uwitwa Habyarimana Jean-Pierre ufite ipeti rya Adjudant (warrant Officer) na Uwajeneza John w’ipeti rya Private bombi ngo babarizwa muri brigade ya 65, muri batayo ya 402 y’ingabo z’u Rwanda.

M23 binyuze mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo, Major Willy Ngoma, yamaganye ibyatangajwe na FARDC ivuga ko abo yitiriye Igisirikare cy’u Rwanda ari abanye-Congo.

Major Ngoma yavuze ko abo FARDC yavuze ko ari abasirikare ba RDF yafashe mu ijoro ryo ku Cyumweru bombi ari abanye-Congo yafatiye ahitwa Kibumba ku wa 27 Mutarama 2022.

Yasobanuye ko Habyarimana Jean Pierre ari umunye-Congo uvuga Ikinyarwanda ufite inkomoko i Masisi, akaba afite umugore ukomoka muri Kasai.

Mugenzi we witwa Uwajeneza John Alias ZachĂ© na we ngo ni umunye-Congo w’ahitwa Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru.

M23 yavuze ko bitandukanye n’iby’atangajwe na FARDC bidafite ishingiro, yo ari “ari umutwe wa Politiki na gisirikare w’abanye-Congo” udafite igihugu na kimwe cy’igituranyi kiwuri inyuma.

Major Ngoma yavuze ko Ingabo za Congo Kinshasa zifatanyije n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR ku wa 27 zagabye igitero ku barwanyi ba M23, hanyuma bikarangira birwanyeho.

Ku bwe, ngo kuba FARDC ivuga ko M23 iherutse kugaba ibitero ku birindiro by’Ingabo zayo ni “ibinyoma yagize umuco.”

Leta y’u Rwanda binyuze muri Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, na yo yamaganye ibirego by’Ingabo za Congo Kinshasa ku z’u Rwanda.

Guverineri Habitegeko mu itangazo yasohoye yavuze ko icyo Gen Ekenge yari agamije ari ukuyobya abantu.

Yavuze ariya mazina abiri y’abasirikare bitiriwe RDF yavugiwe mu nama yahuje igisirikare cya RDC n’icy’u Rwanda yabereye i Kigali mu kwezi gushize.

Ati: “Aya mazina abiri yavugiwe mu nama yahuje igisirikare cya RDC, urwego rw’ubutasi bw’iki gihugu ndetse n’icy’u Rwanda hamwe n’urwego rw’ubutasi bwarwo, yabereye i Kigali tariki ya 25 Gashyantare 2022.”

Yunzemo ko “amatsinda y’ubutasi ahuriweho ntabwo yemerewe guhata ibibazo abo bantu kugira ngo hakorwe iperereza rihuriweho.”

Habitegeko yavuze kandi ko u Rwanda na RDC bifite urwego rwa EJM rw’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura ibibazo nk’iki, agasaba ko rwakora iperereza kuri ibi birego bya FARDC kuri RDF.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. M23 yasobanuye abo FARDC yerekanye ibita abasirikare ba RDF yafashe abo ari bo
    Jyewe ivyo muvuze ndabona mwabuze icyo muvuga none se abanyamasisi n’abanyakiwanja sibo buzuye muri RDF ndetse no munzego nyinshi z’igihugu none sibo RDF yoherezayo nyine kuberako bahazi? Ngo gouverneur yanyomoje igisirikare cya Congo ubu se tutabeshyanye gouverneur yamenya ate ko RDF iriko itera muri Congo mbe RDF ntigira uyivugira

  2. M23 yasobanuye abo FARDC yerekanye ibita abasirikare ba RDF yafashe abo ari bo
    Jyewe ivyo muvuze ndabona mwabuze icyo muvuga none se abanyamasisi n’abanyakiwanja sibo buzuye muri RDF ndetse no munzego nyinshi z’igihugu none sibo RDF yoherezayo nyine kuberako bahazi? Ngo gouverneur yanyomoje igisirikare cya Congo ubu se tutabeshyanye gouverneur yamenya ate ko RDF iriko itera muri Congo mbe RDF ntigira uyivugira

  3. M23 yasobanuye abo FARDC yerekanye ibita abasirikare ba RDF yafashe abo ari bo
    Jyewe ivyo muvuze ndabona mwabuze icyo muvuga none se abanyamasisi n’abanyakiwanja sibo buzuye muri RDF ndetse no munzego nyinshi z’igihugu none sibo RDF yoherezayo nyine kuberako bahazi? Ngo gouverneur yanyomoje igisirikare cya Congo ubu se tutabeshyanye gouverneur yamenya ate ko RDF iriko itera muri Congo mbe RDF ntigira uyivugira

  4. M23 yasobanuye abo FARDC yerekanye ibita abasirikare ba RDF yafashe abo ari bo
    Jyewe ivyo muvuze ndabona mwabuze icyo muvuga none se abanyamasisi n’abanyakiwanja sibo buzuye muri RDF ndetse no munzego nyinshi z’igihugu none sibo RDF yoherezayo nyine kuberako bahazi? Ngo gouverneur yanyomoje igisirikare cya Congo ubu se tutabeshyanye gouverneur yamenya ate ko RDF iriko itera muri Congo mbe RDF ntigira uyivugira

  5. M23 yasobanuye abo FARDC yerekanye ibita abasirikare ba RDF yafashe abo ari bo
    Ujya guhimbikinyoma ntabanza nokubanza gutekereza ngo nyuma yiyikuru abazayisoma bazamfata nkinjiji!!!!!azabanze amenye uko igisirikari cy’uRwanda cyubakitse anyone avuge Bde 65 na BN ya402 ntibaho ahubwo nizo my gisirikari cyabo bajye bavuga icyo bagambiriye kubvuga ark simbarenganya nubwoba ark nubwubusa ntabwo ingabo z’uRwanda zafasha m23 ngo bare batere kabiri badafashe Ibirindiro byose bya ba FDC

  6. M23 yasobanuye abo FARDC yerekanye ibita abasirikare ba RDF yafashe abo ari bo
    Ujya guhimbikinyoma ntabanza nokubanza gutekereza ngo nyuma yiyikuru abazayisoma bazamfata nkinjiji!!!!!azabanze amenye uko igisirikari cy’uRwanda cyubakitse anyone avuge Bde 65 na BN ya402 ntibaho ahubwo nizo my gisirikari cyabo bajye bavuga icyo bagambiriye kubvuga ark simbarenganya nubwoba ark nubwubusa ntabwo ingabo z’uRwanda zafasha m23 ngo bare batere kabiri badafashe Ibirindiro byose bya ba FDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *