Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yamaganye ibitero bya M23 muri Chanzu na Runyoni, muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse minisitiri ushinzwe itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya Katembwe, atangaza ko Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa agomba gutumizwa agatanga ibisobanuro nyuma yo gutunga urutoki RDF bayishinja uruhare muri ibi bitero byo ku Cyumweru.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo mu kiganiro na TV5 yamaganye icyo yise gucengera kwa cyenda kandi atekereza ko hakwiye kurangira ico yita kwishushanya kwaba kuri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’inyeshyamba za M23, kubera ko ngo RDC yifuza kubana neza n’u Rwanda.
Yavuze ko ari yo mpamvu RDC yinjiye muri EAC kugirango irusheho kubaka imibanire y’amahoro hagamijwe kubaka ubukungu bukomeye hagati y’ibihugu kugirango akarere k’Ibiyaga Bigari kazageze ku iterambere umugabane wose.
Nk’uko tubikesha urubuga Mediacongo.net, Muyaya yanatangaje ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga azahamagaza Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, kugirango atange ibisobanuro kuri iki kibazo ndetse harebwe nuko ikibazo cy’umutekano gishobora gukemuka hagati yabo na M23.



2 Responses
RDC: Ambasaderi Karega agiye gusabwa ibisobanuro ku ruhare rwa RDF mu bitero bya M23
Ibyago nuko byahanuwe ko Urwanda ruzatera Kongo maze igitero cya nyuma kikazasohorera i Kigali cyangije byinshi! Mana turinde abahora bafite inyota y’intambara.
RDC: Ambasaderi Karega agiye gusabwa ibisobanuro ku ruhare rwa RDF mu bitero bya M23
Ibyago nuko byahanuwe ko Urwanda ruzatera Kongo maze igitero cya nyuma kikazasohorera i Kigali cyangije byinshi! Mana turinde abahora bafite inyota y’intambara.