Amafaranga y’ibihugu bya Afurika birenga 40 akorerwa i Burayi

Sangiza iyi nkuru

Ubucukumbuzi bwakozwe bugaragaza ko amafaranga y’ibihugu byo muri Afurika birenga 40 muri 54 bigize uyu mugabane, akorerwa mu Bwongereza, mu Budage no mu Bufaransa ku mugabane w’Uburayi.

Ikinyamakuru cy’Abadage Deutsche Welle (DW) cyakoze ubu bucukumbuzi, cyagaragaje ko ibihugu 17 birimo Ethiopia, Libya na Angola bikoreshereza amafaranga yabyo mu icapiro rya De La Rue ryo mu Bwongereza.

Naho ibihugu 6 cyangwa 7 birimo: Sudani y’Epfo, Tanzania na Muaritania, byo ngo bikoreshereza amafaranga mu icapiro rya Giesecke + Devrient ryo mu Budage.

Ibihugu byinshi bikoresha ururimi rw’Igifaransa, byo bikoresha amafaranga acapwa na Banki Nkuru y’u Bufaransa hamwe n’icapiro ryaho ryitwa Oberthur Fiduciaire.

Ubu bucukumbuzi bugaragaza ko ibihugu bike byo muri Afurika nka Nigeria, Maroc na Kenya bifite ubushobozi buhagije bwo kwikorera inote cyangwa ibiceri.

Ariko kandi, ngo bihenda ibi bihugu cyane gukoresha amafaranga akorerwa ku mugabane w’Uburayi, kuko nka Gambia yishyura amadolari ya Amerika 92,000 mu bwikorezi bwayo kugira ngo agere mu gihugu.

Umuyobozi w’ikigo cya Afurika gishinzwe ubushakashatsi ku bukungu bw’uyu mugabane (African Center for Economics Research), Amara Ekeruche mu busesenguzi bwe, yabwiye DW ko gukoresha amafaranga mu mahanga biterwa n’agaciro gake aba afite ku rwego mpuzamahanga.

Ekeruche abona mu gihe ifaranga ryaba rifite agaciro nk’ak’idolari rya Amerika, nta cyabuza igihugu kuzana imashini, zikaritunganyiriza imbere mu gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *