Mu rwego rwo kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha, ku cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2017, Polisi y’u Rwanda yagiranye ubusabane inifuriza umwaka mushya n’intangiriro nziza z’umwaka w’amashuri abana basaga 100 b’abafatanyabikorwa bayo mu gukumira no kurwanya ibyaha bibumbiye mu itorero ”Imitavu.” Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Gahara akarere ka Kirehe aho aba bana bahawe n’ibikoresho by’ishuri.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wayoboye uwo muhango Muzungu Gerard, yavuze ko abaturage b’umurenge wa Gahara bazi neza uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, akaba yavuze ati:”Kirehe nk’akarere gahana imbibi n’abaturanyi ba Tanzaniya, abaturage bako bazi uruhare rwabo mu kwicungira umutekano kandi bazakomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavuze kandi ati:”Turashimira uko Polisi y’u Rwanda ihora hafi y’abaturage. Aba bana ni urugero rufatika rwerekana ko abanyarwanda b’ejo hazaza bazaba bafite igihugu gitekanye.”Yakomeje asaba abana bibumbiye mu itorero Imitavu kuzakomeza ibikorwa byabo, anasaba abaturage ba Kirehe bose gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gukumira ibyaha Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yashimye ibikorwa by’iri torero, anabashimira ubufatanye mu gukumira ibyaha bagaragaje mu mwaka ushize, akaba yavuze ati:”Umwaka wa 2016 mwaranzwe n’ibikorwa byiza mu gukumira ibyaha, tukaba dufite icyizere ko uyu mwaka dutangiye muzarushaho gukora neza kandi tubijeje kuzakomeza gukorana namwe.”Yakomeje ababwira ati:”Mwagaragaje ubutwari, tukaba dusaba ko abana bose mu gihugu babigiraho nabo bakaba abafatanyabikorwa bacu mu gukumira no kurwanya ibyaha.”
Yababwiye kandi ati:”Mwahisemo neza kandi ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko yanyu, muzagumye kuba intangarugero.”Uyu muhango waranzwe n’imbyino n’imivugo, Polisi y’u Rwanda ikaba yahaye aba bana bo mu itorero Imitavu ibikoresho by’ishuri harimo ibikapu, amakayi n’amakaramu, banashishikarizwa kuzitwara neza mu masomo yabo uyu mwaka w’amahuri batangiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu babyeyi bitabiriye uyu muhango, Rugerinyange Callixte yashimiye Polisi avuga ati:”Birashimishije kubona akazi kenshi n’inshingano nyinshi mugira, kubona munatekereza kuza gusabana n’abana bacu. Ibi birerekana ko abana bacu bari gukurira mu gihugu kizirikana kandi kibaha uburenganzira bwabo, bakamenya icyaha icyo aricyo n’uko bagikumira bakanakirinda.”Nyuma hanabayeho ubusabane Polisi y’u Rwanda isangira n’abana bari bitabiriye uyu muhango.

Mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga, Umuyobozi wungirije mu ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gukumira ibyaha Chief Superintendent of Police (CSP) Rose Muhisoni n’abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


