Rwanda: Imvura yishe abantu 3 yangiza inzu zirenga 800

Sangiza iyi nkuru

Abantu batatu nibo MIDMAR yemeza ko bishwe n’imvura yo muri weekend naho inzu zirenga 800 ubu nizo zimaze kubarurwa ko zangijwe n’iyi mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 21 Mutarama 2017,
Philippe Habinshuti ushinzwe ubutabazi no gufasha abahuye n’ibiza muri iyi Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDMAR) yatangarije Newtimes ko iyi mvura yari ifite ubukana bukomeye cyane mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Kamonyi
Nyarugenge ngo hangiritse inzu 702, muri Nyarugenge hangiritse inzu 72, naho muri Kamonyi hangirika 29 nk’uko byatangajwe na Philippe Habinshuti, muri Nyarugenge ngo hanangiritse ibyumba by’amashuri 10 ndetse n’imyaka yari kuri hegitari 18 irengerwa n’amazi.
MIDMAR ngo yiteguye gutangira kugoboka abahuye n’iki kiza, Habinshuti yagize ati “Tuzabafasha kubona ibiribwa n’ibindi bikoresho bitari ibiribwa nk’ibiryamirwa, ibikoresho byo mu gikoni ndetse n’iby’isuku nyuma dutangire kongera kububakira, muri uyu mwaka twateguye amafaranga miliyoni 300 yo kwifashisha mu biza nk’ibi”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) nacyo cyahuye n’igihombo kitoroshye cyatewe n’insinga z’amashanyarazi zangiritse ahandi amapoto arahanuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yavuze ko hagiye kubanza gukorwa ibarura ry’abagezweho n’iki kiza kugirango imfashanyo izatangwa izahabwe abayikwiye by’ukuri, Habinshuti yanaboneyeho gusaba abaturage kuva mu manegeka bagatura ahantu hagenewe guturwa, ati “Kugirango tubone igisubizo kirambye ku biza nk’ibi twifuza ko gahunda yo gutuza abantu neza yakwihutishwa abantu bakava mu manegeka cyane cyane mu karere ka Nyarugenge”
Mu tundi turere habaruwe ibyangiritse bigizwe n’amazu ndetse n’imyaka yari mu murima hamwe n’intoki.

Kanda hano usome Inkuru bifitanye isano
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *