Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 12 bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bafatiwe ku mupaka w’Akanyaru utandukanya u Rwanda n’u Burundi bari bagiye kugurishwa mu bindi bihugu, bafashwe ku wa 10 Mutarama 2017.
Aba 12 ngo bazanywe n’umurundi mwene wabo abahereza abanyakenya 2 kuri ubu nabo bari mu maboko ya polisi y’u Rwanda nyuma yo gutabwa muri yombi.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Lynder Nkuranga yagize ati “Barahageze (ku mupaka) basanga inzego zacu z’umutekano, babonye uburyo baje n’uko bameze bakeka ko ari ibintu bidasanzwe mu by’ukuri kubona umubare w’abantu bangana batyo bagenda icyarimwe, aho rero bamenye amakuru barabafata hanyuma baza no gusanga abo bari babategereje nabo bahari bahita babafata”
CSP Nkuranga yakomeza avuga ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ku banyarwanda kitari ku rwego rwo hejuru ko ahubwo abakunze gufatwa ari abanyamahanga bashaka kunyura mu Rwanda bakora iki cyaha, ati “Ntabwo gucuruza abantu ari ikintu dushaka ko kigeragezwa mu Rwanda, yaba ari abahanyura bajya kugurisha abantu cyangwa ababikorera imbere mu gihugu uretse k obo ntabahari kuko akenshi abo dufata ni ababa babakura nk’i Burundi bashaka kubacisha mu Rwanda kugirango babajyane mu bindi bihugu nk’i Bugande no mu bindi bihugu bitandukanye, ni icyaha kitazahabwa intebe ku butaka bw’u Rwanda”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe muri aba Barundi bagaruwe bashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda na leta yabafashije kurokoka kugurishwa, umwe yagize ati “Ndishimye cyane kuba turi hano kuko biragaragara ko leta y’u Rwanda ari leta nziza cyane ikunda abaturage kuko tukinjira hano twari tuzi ko tugiye gukora akazi ariko amakuru twaje guhabwa twamenye ko twari tugiye kugurishwa”
Ndayikenze Asnah umwe muri aba bari bagiye kugurishwa yagize ati “ Twebwe kuba turi hano ni uko twari tugeze ku mupaka duhura n’ikibazo baradufata, twari tugiye kugurishwa.” Asobanura uko abashaka kubagurisha babigenza, Ndayikenze yagize ati “Baraza bakatubwira ko batuboneye nk’akazi, bakatubwira umunsi badutegerejeho, umuntu duhura nawe ntituba tumuzi tugenda kuma address n’amatelefone, akakubwira ati wowe njye ndi i Kampala n’ugera ku mupaka turahagusanga tugutware, hanyuma aho bakujyana nibo baba bahazi”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko aba bafashwe bose bari mu nzira zo gusubizwa mu gihugu cyabo naho abari bagiye kubagurisha bo bamaze gushyikirizwa ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


