Hagati y’abashakanye, gutera akabariro ni kimwe mu byo urugo ruba rwubakiyeho, haba mu kwagura umuryango ndetse no kwinezeza, bityo rero iki gikorwa kiba cyubashywe ndetse si na ngombwa ko gikorwa hari ubahagaze hejuru.
Ni igikorwa kandi gikorwa mwese mutuje, mukagikorera ahatuje, icyumba rero muba muryamamo biba byiza iyo gifite isuku mbese nta muvundo uhari cyangwa ababarogoya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iby’ingenzi biba bisabwa muri icyo cyumba:
1.Kwirinda akajagari
Mugore irinde kuba wasiga udashashe, kuba wakwandarika ibintu imyenda cyangwa se inkweto cyangwa ibindi bintu biba biri mu cyumba, ku buryo umugabo akinjiramo akikanga ari imbwa zakirwaniyemo.
Ibi bizatuma umukunzi wawe azajya ahora yifuza kuruhukira mu cyumba cyawe ndetse n’igihe mukorana imibonano mpuzabitsina abe yumva yisanzuye. Kandi ibi ni ibintu byoroshye kabone n’iyo waba ukora akazi buri munsi wagakwiye kwiha byibura iminota 10 yo kwita ku cyumba cyawe.
Umwuka mwiza uba uhari ni nawo utanga ka morali mu gihe mwatangiye igikorwa nyirizina.
2.Gukoropa cyangwa guhanagura kenshi
Kuba icyumba kirangwamo ivumbi cyangwa se akavuyo k’ibintu, ni ikintu gikabije gishobora gutuma uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina atishima kuko mu bintu bishobora gutuma inshuti yawe irushaho kugukunda isuku iri mu bya mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe ubona icyumba cyawe cyanduye, fata umukoropesho n’isabune ugerageze uhasukure, uhanagure hejuru ku nkuta, ariko ubwu uzi kuba mugeze aharyoshye akabona ibitagangurirwa bihanutse hejuru bibikubiseho, rwose si amakabyo, muhita muva muri mood.
3.Urumuri rwiza rw’itara
Urumuri rw’itara rushobora kugushwanisha n’umukunzi wawe. Nta muntu n’umwe wifuza gukora imibonano mpuzabitsina ameze nk’uri ku karubanda keretse indaya.
Ni ngombwa ko ugira itara rifite urumuri ruke cyane kandi rw’ibara riryoshye rinyuranye n’amabara y’amatara tumenyereye, bitabaye ibyo bizagusaba kuzimya amatara kugirango umukunzi wawe atagira igihunga, nyamara nabwo ntabwo uzaryoherwa kuko ibyiza ni uko mwakora umureba umubiri wose kugirango akomeze akuryohereze. Niyo mpamvu ugomba gushaka itara ry’urumuri ruke kandi rwaka ibara rinyuranye n’ibara risanzwe ry’amatara.
4. Guhinduranya amashuka kenshi
Ushobora kujya unyarukira mu isoko umutunguye ukagura nk’ishuka y’akabara keza ukaza ukayibika maze ukazamucunga ukayisasa maze yahahinguka agasangaho agashuka atari azi.
Ibi bizatuma akongerera urukundo ku buryo n’imibonano mpuzabitsina yanyu izaryoha kuko muzaba mufitanye urugwiro.
Ushobora no kugura amashuka menshi ukayahisha ukazajya umutungura ukayahishura ugasasa, gusa ibi si byiza cyane kuko ushobora kujya ubona utundi twiza mu isoko ntutugure kuko hari andi menshi mu rugo utinya ko azakubana menshi.
5.Kongeramo amarangi
Kongera irangi mu cyumba cyawe igihe ubona iryari ririmo ritangiye kugaragara nabi ni kimwe mu bintu bituma umukunzi wawe akomeza gukunda icyumba cyawe. Ushobora no kujya uhindura iri rangi igihe irisanzwemo ubona rishobora kuba rirambiranye. Ibi bizatuma umukunzi wawe buri gihe azahora yiteguye kureba udushya duhora mu cyumba cyawe bityo ahore yishimira kuba mwahakorera imibonano mpuzabitsina kuko ntacyo azaba ahanenga.
6. Umuziki
Abagabo benshi bakunda umuziki ku buryo usanga baba bifuza ko icyumba cyabo gihoramo umuziki, mu gihe cyo gutera akabariro benshi usanga bashyiramo akaziki gatuje, ibi bituma muryoherwa mwese.
7.Gushyiramo udutako
Abagore bamwe na bamwe usanga bataka mu byumba byabo amafoto afite ibisobanuro by’urukundo, imitima indabyo,… ariko burya si byiza gutaka amafoto y’abakobwa cga abagabo bambaye ubusa cyangwa bakora imibonano mpuzabitsina kuko namwe mushobora gushaka kwigereranya nabo kandi bidashoboka ugasanga bibiciye umunezero.
8.Igitanda cyiza
N’ubwo benshi baba bifuza uburiri bwiza ariko ubushobozi bukabura, ariko burya iyo ukorera imibonano mpuzabitsina ku gasambi cyangwa ka matela kabaye agasambi, ntabwo wabyifuza ufite ubushobozi, kuko n’uburiri bwiza buza mu bituma munezerwa pe, mugakora ibyo mukora kitanyeganyega, mukagikiniraho mutikanga ngo kiravunika nk’uko bigaragara ku ifoto.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikaze/Bwiza.com


