14 bakekwaho gutera amabuye kajugujugu ya Raila Odinga batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Abantu 14 bamaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Kenya bakekwaho gutera amabuye kajugujugu n’imodoka by’umunyapolitiki Raila Odinga wiyamamariza kuyobora kiriya gihugu.

Odinga yatewe amabuye ku wa Gatanu ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura mu ntara ya Uasin Gishu.

Kuri ubu Polisi ya Kenya yamaze gutangiza iperereza ku bakekwaho gutera amabuye uriya mugabo wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, nk’uko byemejwe na Stephen Kihara uyobora Polisi muri Uasin Gishu.

Ati: “Twagiye nijoro duta muri yombi urubyiruko 14 bagize uruhare mu gutera amabuye ejo hashize.”

Kihara yavuze ko abatawe muri yombi bazafasha Polisi kumenya abateguye kiriya gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Ati: “Turi gukora iperereza kandi tuzamenya umuntu bishoboka ko yateguye kiriya gikorwa. Tutitaye kuwo ariwe wese wabigizemo uruhare, azahanwa n’amategeko kandi bizabera isomo ku bigisha Politiki ishingiye ku rugomo.”

Kuri ubu abo ku ruhande rwa Raila Odinga bashyira mu majwi abashyigikiye visi-Perezida wa Kenya, Dr Uhuru Kenyatta bavuga ko ari bo bihishe inyuma ya ruriya rugomo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *