abaturage n’abayobozi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko iterambere ryabo ryagaragarira ukuntu abagore baho biteje bahereye aho bavuye naho bageze,ibi bituma umugore aba indererwamo y’iterambere mu Karere kose.
Rutaburingoga Jereme umuyobozi wa Karere ka Gisagara avuga ko abagore bateye imbere kuburyo butangaje ugereranyije naho bavuye naho bageze “ati:uburyo bwa mbere ni imyumvire ugereranyije no mu myaka yashize,usigaye ubona abagore ku urugero rumwe n’abagabo mu bijyanye n’ibikorwa bitabira byo byose birimo kwishyira hamwe cyangwa se n’imikorere y’indi kuko uwitabiriye yunguka kurenza utitabiriye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uburyo bwa kabiri bwatumye umugore atera imbere ni amatsinda, kuko bayatangiye ubona byoroheje none bigeze naho abyazwa umusaruro kuburyo bivugwa ko n’abagabo batangiye kujya bayajyamo.Bitewe nuko muri aya matsinda, abayajyamo ubuzima buhinduka ngo wajya uhura nawe ukagirango ni umwarimu kandi ari umuhinzi.
Ikindi cyafashije abagore bitabiriye kujya mu inzego z’ubuyobozi aho usanga muri Nyobozi z’Imidugudu aribo benshi kandi uburyo bakoramo buri ku ikigero gishimishije kuko gufata ibyemeze babigiramo uruhare haba mu mihigo no mu bikorwa by’iterambere rusange ry’Akarere.ibi akaba ari nabyo bigarukwaho n’umuyobozi w’Akarere wemeza ko iterambere ry’umugore ari inkingi y’iterambere muri rusange.
Bimwe mu bikorwa byihariye byafashije abagore mu gutera imbere
Umuyobozi w’Akarere avuga ko hari ibikorwa byihariwe n’abagore Harimo amakoperative,inganda,n’abucuruzi ku giti cyabo kuko hari n’umugore ufite Daihatsu akanayitwarira kuburyo ugereranyije n’Akarere k’icyaro hari aho bavuye naho bageze.
Afite Uruganda rukora inzoga yaratangiriye ku ubusa
Mukanyabyenda Constance ni mubyeyi w’abana bane, afite imyaka 46 y’amavuko yitwarira imodoka ye ipakira imizigo.ndetse akaba yaratanze akazi, akanafasha abahinzi kubona isoko ry’ibitoki. Aho afite uruganda ruri mu Murenge wa Ndora, rukora urwagwa rwitwa Inyamamare.

Mukanyabyenda kandi avuga ko yatangiriye hasi ku mafaranga ibihumbi bitanu aho yabizunguzaga mu Karere ka Huye. Leta igera aho ivuga ko hagomba kubaho ikoranabuhanga ryo gucuruza inzoga zipfundikiye. Nawe yahise abyinjiramo, nta muntu abibwiye ni ibyo yitekerereje. mu bushobozi yari afite yagiye azamukana n’ibimina, naho amakoperative ya SACCO aziye azamukana na yo, ageraho yiyubakira inyubako y’uruganda.
Akomeza avuga ko yenga urwagwa rukomoka ku bitoki.kuri ubu ageze aho kimwe akibyaza ikindi kuko yakoze ubushakashatsi bwo kuba yafata urwagwa akarukuramo rikeli, ibyo akaba ari umunyakoreya wamusuye akamuha ubumenyi.uyu mugore yemeza ko akomeje kwiteza imbere kandi ubu afite icyangombwa kimwemerera gukora cy’uko iyo nzoga ifite ubuziranenge, Ndetse no muri uyu mwaka wa 2017 azaba akora za Divayi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kugugumya kuzamura iterambere ry’Akarere,Umuyobozi w’Akarere avuga ko hitawe kukuzamura umugore we nk’ishingiro ry’umuryango nyarwanda biryo iterambere rihereye mu muryango rikazagera kuri bose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


