Perezida wa Mexique yabwiye Donald Trump ko atazigera amupfukamira

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Mexique, Enrique Peà±a Nieto, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017 yatangarije Perezida mushya wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump, ko atifuza ko bahangana, ariko kandi ko atazigera anamupfukamira. Amubwira ko bazabana mu bwubahane ku mpande zombi, binyuze mu mishyikirano, hagati y’abashyize umukono ku masezerano y’ubuhahirane bwambukiranya inyanja ngari yaPacifique(TPP).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Enrique Peà±a Nieto agira ati “igisubizo kiri mu biganiro n’imishyikirano, ntabyo guhangana, nta n’ibyo gupfukamirana”. Cyakora avuga ko igihugu cye gishaka guhita gitangira iyo mishyikirano hagati yacyo na Amerika n’ibindi bihugu byasinye TPP, nubwo Trump we yamaze gusinya ko Amerika yikuye muri ayo masezerano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *