“Abavuga ngo perezida uriho aragapfa nabo baragapfa” Mpayimana Phillipe(VIDEO)

Sangiza iyi nkuru

Mpayimana Phillipe watangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda yavuze impamvu yamuteye gufata icyemezo cyo kuziyamamariza ku myanya w’umukuru w’u Rwanda kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, uyu mugabo ubarizwa mu mahanga yavuze ko ashaka kugira u Rwanda igihugu kirangwamo ihererekanya ry’ubutegetsi ritarimo kwikubira.
Video Mpayimana yashyize ku rubuga rwe rwa youtube ikubiyemo impamvu nyamukuru yamuteye gufata icyemezo cyo kuziyamamariza kuyobora u Rwanda nk’umukandida wigenga, muri iyo video uyu mugabo yasabaga abanyarwanda baba mu Bubiligi kumutuma bakamuha n’ibindi byifuzo bifuza ko yazabahindurira mu Rwanda namara kuba perezida.
Mpayimana Phillipe avuga ko kuba manda ebyiri za perezida wa repubulika zarongerewe bigaragaza ko n’ubutaha zishobora kuzakomeza kongerwa bityo ihererekanya ry’ubutegetsi ntirizabeho, Mpayimana ngo ntiyemeranywa nabahora bavuga ko nta wundi muyobozi washobora u Rwanda.
Mpayimana yagize ati “Ni uguharanira ko igihugu cyacu kitahoramo imena maraso ry’abayobozi, dore imyaka ibaye 120 tutarigera tugira umuyobozi uhererekanya ubutegetsi ngo abuhe undi, niba manda ebyiri zirangiye tukaba dutangiye iya gatatu, ni iki kizatubwira ko iya kane izarangira neza, iya gatanu izarangira neza niba tudatangiye uyu munsi tubisaba?”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza agira ati “ Abavuga ngo perezida uriho aragapfa, No. Nabo baragapfa kuko ntabwo ari byo nshaka njyewe, ni uko ahubwo nawe ubwe yakwemera ko ataribyo dukeneye, sibyo by’imbere. Nizere ko aho tubyumvikanaho rwose, eehhh hariho abakabya. Aho igihugu kivuye ni kure n’aho kigeze hasa n’ahashimishije, nibiduhe ububasha rero bwo kwifuza ko kijya ku rutonde rw’ibihugu byateye intambwe muri demokarasi, n’ubwo bidafite amateka amwe nk’ayacu”
Mpayimana avuga ko hari ibihugu by’Afurika byafatirwaho urugero rwa demokarasi nka Senegal, Ghana, Ibirwa bya Maurice, Tanzaniya, Benin n’ibindi. Ati “Ibyo kuvuga ngo oya nta wundi oya ntawundi biri mu byampaye impamvu yo kubakangura banyarwanda banyarwandakazi, dusabe rero ko umukuru w’igihugu yakwitegura gusubiza ubutegetsi abaturage tutamushwishwibikanije, tutamwokeje igitutu ariko nyine tubisabe mu nzira za demokarasi ni cyo ibereyeho”
Mu bindi ngo byatumwe uyu mugabo yiyemeza kuziyamamariza kuyobora u Rwanda ngo ni ukugirango ibibazo by’igihugu bigirweho impaka muri demokarasi, ibi avuga ko birimo ikibazo kuko kuri ibibazo ngo biganirirwa mu cyitwa ubwumvikane bw’amashyaka bityo ngo bikaba byerekana ko amashyaka yose aba yabaye ishyaka rimwe, Mpayimana kandi yanagarutse ku kibazo cye n’abandi banyarwanda baba mu mahanga avuga ko ashaka ko igihugu cy’u Rwanda kigirana umubano mwiza n’abanyarwanda baba hanze.
Mpayimana Phillipe yabaye umunyamakuru kuva mu mwaka wa 1990 aho yari umwe mu banyamakuru ngenderwaho ba televisiyo y’igihugu cy’u Rwanda, yize amasomo y’itangazamakuru mu ishuri rikuru ry’itangazamakuru rya Paris mu Bufaransa. Mpayimana Philippe yavutse mu mwaka wa 1970, ku wa 01 Mutarama 2017 nibwo uyu mugabo uba mu gihugu cy’Ubufaransa yatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ategerejwe muri Kanama 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
REBA VIEDO YA MPAYIMANA ASOBANURA ICYAMUTEYE KUZIYAMAMAZA

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *