Abayobozi batatu muri batanu bagize komite nyobozi y’umudugudu wa Mahumbezi mu kagari ka Mukoyoyo, umurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza barashyira mu majwi gitifu w’akagari ubayobora, gutiza umurindi abaturage arimo umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri uwo mudugudu, bakubise umusore witwa Mugiraneza Jean Damascene bakamugira inoge.
Mugiraneza Damascene avuga ko yakubiswe mu ijoro ryo ku wa 3 Werurwe 2022 ubwo yangaga kujyana ibyari bimaze gusohorwa mu nzu yakodeshaga byaje kugaragara ko iri mu kibanza kirimo amakimbirane y’abantu babiri; uwitwa Byukusenge Jacqueline na Mukabenda Virginie.
Mu kiganiro na Bwiza.com, Mugiraneza yagize ati: “Njyewe nakodesheje inzu aho bita Mahumbezi, abantu bansangamo barimo umuyobozi w’akagari n’abaturage. Barambwiye ngo nkingure, ngikingura barambwira ngo ninsohore ibintu byanjye, ndababwira ngo ibintu ndabishyira hehe? Barambwira ngo Meya w’akarere yategeketse ko iyo nzu ugomba kurara uyivuyemo. Kubera ko ntaho nagombaga kujyana ibintu byanjye iryo joro narabyanze, barambwira ngo cyangwa babyikuriremo nta kindi kintu nabasubije bahita babisohora, babijugunya hanze. Nahise mvuga ngo reka njye kureba mabuja unkodesha mubaze niba hari ikintu ibyabaye yaba abiziho.”
Mugiraneza, akomeza avuga ko abari kumwe na Gitifu bamutegetse gutwara ibikoresho byo mu nzu bari basohoye, arabyanga baramukubita ndetse ngo yanatanze ikirego kuri sitasiyo ya RIB mu murenge wa Rwinkwavu ariko ntahabwe ubutabera.
Agira ati: “Ubwo nari ngiye kubwira uwankodeshaga ibyambayeho, nateye intambwe eshatu, uwo bita Twahirwa Venuste na Munyemana Anastase baba bangezeho barankurura baramfata ngo ngwino ujyane ibikoresho byawe. Narabyanze kuko ntaho nari kubijyana, ni bwo batangiye kunkubita inkoni n’imigeri mu mugongo no mu nda, bakubita no ku ijisho aha ureba kwa muganga barahadoze kuko barankomerekeje.
Nagiye kuri RIB ya Rwinkwavu, bantuma urupapuro ruvuye mu mudugudu rugaragaza ko nakubiswe ariko ngeze kwa Gitifu yanga kurusinyaho ngo tugiye kumubambisha. Mudugudu yarongeye yandika urundi ruvuga ko Gitifu atari ahari bankubita kuko yari yanze kurusinyaho kandi byarabaye ahari. RIB ya Rwinkwavu icyo bakoze ni ukunzinzika bakambwira ko ntakubiswe, amafoto nabahaye barayahisha. Barabitinzaga ngo igisebe cyume. Ndasaba kundenganura kuko kugeza ubu ntabwo nivuje neza kubera ko nta bushobozi bwo kwifuza mfite, kuko banciye umugongo ntacyo nkibasha kwimarira.”
Umutangabuhamya uri no mu bayobozi b’umudugudu, ahamya ko ari we watabaye Mugiraneza kandi ko ubuhamya yatanze mu bugenzacyaha bushingiye ku byo yabonye.
Yagize ati: “Yakubiswe saa tatu na mirongo itatu, abamukubise bari babanje kubihiga kuko bari bashyigikiye uwo mugore bari nagiye gushyira mu nzu. Twagiye kumva induru iravuze kuko ntuye hafi yaho, twahise dusohoka tubona ukuntu barimo kumuhondagura, twavugize induru cyane. Nahise Nambara agapira ndamanuka, hepfo twasanze hari umuntu wari ufite itoroshi aratumurika ku buryo kugira ngo ndebe imbere nipfutse mu maso, nagiye kureba urimo kutumurika mbona ni Gitifu w’akagari.
Yabaye nk’uwikanga kubera ibitutsi twari twamututse, ndamubwira. […] Ubwo bahise bagenda, nanjye nahise ngenda nsanga Mugiraneza bamaze kumukomeretsa, icyambabaje turi aho uwitwa Ayinkamiye yorongeye afata igiti aramukubita, ni bwo nabwiye Mugiraneza ngo ajye kureba uwamukodeshaga amujyane kwa muganga.”
Undi muyobozi utarashatse ko amazina atangazwa yabwiye Bwiza.com ko bababajwe n’uko Mugiraneza yakubiswe ndetse yanaregeye RIB, aho gukurikirana ikibazo bakamubwira ko nta wamukubise ahubwo bakamutegeka kujya mu mugududu agasubizwa ibintu bye byangiritse, na we akanga kubifata ahubwo bagahitamo kubiha Nyina umubyara.
Uyu muyobozi avuga ko umudugudu wakoze raporo bagaragaza ko abakubise uwo musore bari kumwe na Gitifu, akanga kuyisinyaho, agategeka umuyobozi w’umudugudu kwandika indi raporo itarimo Gitifu. Iyo raporo ngo yari yakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage, birangira iteshejwe agaciro.
Undi muyobozi yahamije ko mugenzi we uyoboye umudugudu yagiriye inama Gitifu w’akagari yo kutajya gukemura iki kibazo mu ijoro, ariko abirengaho ajyayo saa tatu atabimumenyesheje cyangwa ngo abimenyeshe ushinzwe umutekano. Ngo kuba Gitifu ahakana ko yari ahari arabeshya kuko ‘yahagarikiye abakubitaga Mugiraneza’. Ati: “Iyo atajyayo mu ijoro ntibiba byarabaye.”
Aba bayobozi basaba ko hakorwa iperereza, Mugiraneza agahabwa ubutabera, kandi ngo byaba byiza ikirego kikakirwa mu yindi sitasiyo ya RIB itari iya Rwinkwavu, kuko umwe muri bo avuga ko hari amakuru yumvise ko umwe mu bakozi baho yaba aziranye n’umwe mu baregwa.
Ntambara Gratien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mukoyoyo ushinjwa guhagarikira abakubise Mugiraneza, ahakana ibyo ashinjwa ndetse akanasobanura impamvu yanze gusinya raporo yakozwe n’umudugudu, agasaba ko yakurwa muri iyo raporo.
Ati: “Ubuyobozi ntabwo bubereyeho kurenganya y’umuturage, ibyo kuba yarakubiswe nabyumvise babivuga mu gitondo ko abaturage bahasigaye bamukubise. Nagiyeyo ndi kumwe n’umukuru w’umudugudu, turi kumwe n’ushinzwe umutekano na Mutwarasibo araza nyuma haza uw’imibrereho myiza. Ntabwo rero bamukubita nari mpari nagiye.”
Ntambara akomeza avuga ko yasabye mudugudu ko ahindura ibyo yari yanditse byatewe nuko nawe yamushyize mu bakubise uwo musore. Ati: “Impamvu namubwiye ngo akore indi raporo bari banditse ko mu bamukubise nari ndimo kandi ntari mpari, banavuga ko namusohoye ku gahato kandi ari we ubwe wifunguriye inzu akanasohora ibintu bye ku bushake bwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, avuga ko icyo kibazo ntacyo yigeze amenya. Ati: “Icyo kibazo ntacyo tuzi. Niba yararenganye yagana umurenge agafashwa cyangwa niba yaragannye RIB, yakongera akajyayo akavuga ikibazo cye bakamurenganura.”
Twagerageje kuvugana n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ariko Dr Murangiza Thierry, Umuvugizi w’uru rwego ntiyitaba telefoni ndetse ubutumwa bugufi twamwandikiye ubwo twakoraga iyi nkuru yari atarasubiza ibibazo yabajijwe n’umunyamakuru.
Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage ni uko Gitifu Ntambara yemeye guha Mugiraneza amafaranga angana n’ibihumbi cumi n’umunani, kubera ibintu bye byangiritse ariko kugira ngo ayahabwe, yasabwaga kudakomeza kumushyira ku rutonde rw’abamukubise.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake gihanishwa ingingo ya 121 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Igihano gihabwa uwo cyahamye ni igifungo kitari munsi y’imyaka itatu, ariko kitarengeje imyaka itanu.




4 Responses
Kayonza: Abayobozi barasabira ubutabera uwakubiswe n’abari bagaragiye Gitifu
Umurenge wa Rwinkwavu bokamwe na ruswa ikimenyane ndetse n icyenewabo ntabutabera buhaba twarumuwe
Kayonza: Abayobozi barasabira ubutabera uwakubiswe n’abari bagaragiye Gitifu
Umurenge wa Rwinkwavu bokamwe na ruswa ikimenyane ndetse n icyenewabo ntabutabera buhaba twarumuwe
Kayonza: Abayobozi barasabira ubutabera uwakubiswe n’abari bagaragiye Gitifu
Kayonza ifite icyibazo gikomeye munzego zibanze mukurenganya abaturage sirwinkwavu gusa nomuri mukarange akokarengane karimo ubonye RIB ikigali ukoyakira ibibazo byabaturage ntiwamenya kwarurwego rumwe nurwikayonza?
Kayonza: Abayobozi barasabira ubutabera uwakubiswe n’abari bagaragiye Gitifu
Kayonza ifite icyibazo gikomeye munzego zibanze mukurenganya abaturage sirwinkwavu gusa nomuri mukarange akokarengane karimo ubonye RIB ikigali ukoyakira ibibazo byabaturage ntiwamenya kwarurwego rumwe nurwikayonza?