Musanze: RIB yataye muri yombi ukekwaho kuboha umwana we amuhora Frw 200

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi nyina w’umwana wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yaboshywe bivugwa ko yaziraga Frw 200. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ifoto y’uyu mwana wo mu kagari ka Cyabagarura ho mu murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru avuga ko uyu […]

Zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda ziba muri Mozambique zigiye gutangira gutaha

Itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Mozambike zatangiye gusubira mu gihugu cyazo nyuma y’imyaka hafi mirongo itatu mu buhungiro. Hagati ya Mata na Kamena 1994, Abanyarwanda basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi babarirwa muri za miriyoni bahungiye mu bihugu by’ibituranyi no hanze yabyo. Abategetsi ba Mozambike bavuga ko muri iki […]

Mohamed Salah yakuyeho urujijo ku hazaza he muri Liverpool

Minisitiri ushinzwe imikino muri Misiri, Ashraf Sobhi, yahishuye ko yasabye Mohamed Salah kuva muri Liverpool akamukurira inzira ku murima amubwira ko azongera amasezerani muri Liverpool. Ashraf yahishuye ko yahuye na Mohamed Salah ku kibuga cy’indege nyuma y’umukino wo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi Misiri yari imaze gukina na Senegal. Icyo gihe ngo yamugiriye inama yo kuva […]

M23 yemeje ko FARDC, FDLR na Nyatura zayigabyeho ibitero

Umutwe witwaje intwaro wa ARC (ArmĂ©e RĂ©volutionaire Congolaise) uzwi nka M23 wemeje ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC zifatanyije na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda hamwe na Mai Mai Nyatura, zayigabyeho ibitero ku birindiro byayo bine mu gitondo cy’uyu wa 6 Mata 2022. Mu gitondo ni bwo muri teritwari ya Rutshuru humvikanye […]

Papa Fransisiko yasomye ibendera rya Ukraine yamagana ubwicanyi bwakorewe muri Bucha

pope-kisses-ukrainian-flag-and-condemns-the-massacre-of-bucha.jpg

Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Fransisiko, kuri uyu wa Gatatu yasomye ibendera rya Ukraine yohererejwe riturutse ahitwa Bucha, yamagana ubwicanyi bwahakorewe bwasize imirambo magana ku mihanda n’indi myinshi mu mva rusange. Yabivuze mu ijambo akunze kuvuga buri nshuro mu cyumweru, aho yagize atya akazingura ibendera yavuze ko yohererejwe riturutse mu “Mujyi w’abahowe Imana” wa Bucha. […]

Kagame receives credences from Tanzania, Libya envoys

President Kagame has on This Wednesday, received letters of credence from Maj. Gen. Richard Mutayoba Makanzo, High Commissioner of the United Republic of Tanzania and Ibrahim Sidy Ibrahim Matar, Ambassador from the State of Libya.

Bamwe mu bamotari b’i Rusizi bavuga ko inzu yabo yagurishijwe mu buryo batazi

Mu gihe kitageze ku cyumweru hasheshwe amakoperative y’abamotari mu karere ka Rusizi kugira ngo hakorwe koperative imwe izanoza imicungire y’umutungo wabo, abari bibumbiye muri koperative COMORU baravuga ko batunguwe no kumva ko inzu yabo y’igorofa yagurishijwe muri cyamunara mu buryo bavuga ko batazi. Inkuru dukesha RBA ivuga ko aba bamotari batekereza ko iyo nzu yagurishijwe […]

Kayonza: Abayobozi barasabira ubutabera uwakubiswe n’abari bagaragiye Gitifu

img-20220405-wa0052.jpg

Abayobozi batatu muri batanu bagize komite nyobozi y’umudugudu wa Mahumbezi mu kagari ka Mukoyoyo, umurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza barashyira mu majwi gitifu w’akagari ubayobora, gutiza umurindi abaturage arimo umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri uwo mudugudu, bakubise umusore witwa Mugiraneza Jean Damascene bakamugira inoge. Mugiraneza Damascene avuga ko yakubiswe mu ijoro ryo ku […]

Le Rwanda devient le premier pays africain Ă  lancer un centre dĂ©diĂ© Ă  l’intelligence artificielle

La nĂ©cessitĂ© est la mère de l’invention, et le gouvernement rwandais semble le comprendre plus que quiconque avec le lancement du Centre de la quatrième rĂ©volution industrielle (C4IR). “Avec l’avènement de la quatrième rĂ©volution industrielle et les innovations rapides observĂ©es lors de la pandĂ©mie de Covid-19, il est de plus en plus urgent de dĂ©velopper […]

Reba amafoto y’ikimero cy’umupolisikazi wo muri Ghana abagabo bakora amakosa ngo abe ari we ubafunga

277571997_1188976151841038_5140996843311314939_n.jpg

Bamwe mu bagabo bo muri Ghana bavugwaho gukora amakosa nkana, bagamije kugira ngo bahure n’umupolisikazi wo muri icyo gihugu witwa Priscilla Serwaa Dufie. Aba bagabo nk’uko ibinyamakuru byo muri Ghana bibitangaza, baba bashaka guhatwa ibibazo n’uyu mukobwa kugira ngo banikobitire akajisho kuri icyo kimero gihuruza abahisi n’abagenzi. Uyu mukobwa ngo iyo yagiye mu kiruhuko, ibyaha […]

Nyamasheke: Icyayi cyabuze abasoromyi,20% by’umusaruro urapfira mu murima

20% by'icyayi cyagombye gusoromwa gipfira mu mirima kubera kubura abasoromyi.

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura mu karere ka Nyamasheke,kimwe n’abayobozi babo,baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cyane cy’ibura ry’abasoromyi,aho 20% by’umusaruro wagombye kuboneka wose upfira mu murima, bigatera igihombo gikabije cyane abahinzi ubwabo, koperative yabo, abahinzi bagasaba ko ubuyobozi bw’aka karere kubafasha gusohoka muri iki kibazo bukangurira abari mu bindi bice babishoboye kuza gukora aka kazi. […]

Umuyobozi w’ibitaro bya mbere biteye imbere mu Burundi ari mu maboko y’urwego rw’ubutasi

bdi_kira_hospital_burundi_006-960x500.jpg

Dr. Christophe Sahabo ukuriye ibitaro bya mbere biteye imbere mu gihugu cy’u Burundi bizwi nka Kira Hospital afungiye muri kasho y’ubutasi bw’igihugu (National Intelligence Service) mu murwa mukuru w’ubukungu Bujumbura kuva ku wa gatanu ushize. Mu mpera z’icyumweru gishize, yamenyesheje Inama y’Ubuyobozi ko yeguye ku mirimo ye ariko amakuru avuga ko yabihatiwe. Ku wa Gatandatu, […]

B. Compaoré wahoze ari Perezida wa Burkina Faso yakatiwe igifungo cya burundu azira kwica Thomas Sankara

Urukiko rwa Gisirikare rw’i Ouagadougou muri Burkina Faso, rwakatiye igifungo cya burundu Blaise CompaorĂ© wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu nyuma yo kumuhamya kwica Capt. Thomas Sankara yasimbuye ku butegetsi nyuma yo kubumuhirikaho. Urukiko rwasanze CompaorĂ© yaragize uruhare mu rupfu rw’uriya rwa Sankara mu 1987 ubwo yahirikwaga ku butegetsi. Ni nyuma y’amezi atandatu ruburanisha uru […]

Burundi: Bibutse Perezida Ntaryamira wapfiriye i Kigali ari kumwe na Habyarimana (Amafoto)

img_20220406_123844.jpg

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa Gatatu, yifatanyije n’abaturage b’igihugu cye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Cyprien Ntaryamira wahoze ayobora kiriya gihugu. Ku itariki nk’iyi ya 06 Mata mu 1994, ni bwo Perezida Ntaryamira wari kumwe n’uwari Perezida w’u Rwanda, JuvĂ©nal Habyarimana; bapfuye nyuma y’uko indege ya Falcon 50 (9XR-NN) […]

RDC: Kiliziya yategetse abapadiri babyaye kujya kwita ku bana babo, mbere y’uko bafatirwa ibihano

Inama y’abepisikopi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo izwi nka CENCO, yategetse abapadiri bose bazi ko babyaye abana, kujya kubitaho mbere y’uko raporo yabo itangwa i Vatican bagahabwa ibihano bikakaye birimo kwirukanwa muri kiliziya gatolika. Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko abepisikopi bahuriye muri CENCO baherutse guhurira mu nama, bose bashyira umukono ku nyandiko y’impapuro […]

Uganda: Lieutenant Manzi watorotse igisirikare cy’u Rwanda yakatiwe

Urukiko rukuru rw’igisirikare cya Uganda rwakatiye Lieutenant Ivan Manzi watorotse igisirikare cy’u Rwanda, igifungo cy’imyaka ibiri, rumaze kumuhamya icyaha cyo gutunga intwaro n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu musirikare Leta y’u Rwanda yemeza ko yatorokeye muri Uganda mu 2018, yafungiwe muri gereza ya Kitalya tariki ya 19 Ukwakira 2020, akurikiranweho gutunga iyi mbunda y’umukoresha we […]

Ingabo za Amhara n’iza Leta ya Ethiopia zirashinjwa itsembabwoko muri Tigray – Raporo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 06 Mata 2022 imiryango ibiri y’ingenzi iharanira uburenganzira bwa muntu yashinje umutwe witwara gisirikare wo mu Ntara ya Amhara muri Ethiopia, kuba zaratangije ubukangurambaga bwo gutsemba ubwoko bw’Abanya-Tigray mu ntambara imaze guhitana abasivili ibihumbi n’ibihumbi abasaga miliyoni bakavanwa mu byabo. Amnesty International and Human Rights Watch (HRW) byavuze muri raporo […]

President Farmaajo, PM Roble under fear- Spy agency

THE EASTAFRICAN Somalia’s national intelligence service says President Mohamed Abdullahi Farmaajo and Prime Minister Mohamed Hussein Roble face an imminent threat from Al-Shabaab militants. The alert on Tuesday from the National Intelligence and Security Agency (NISA) came as the country haggled over parliamentary elections that have dragged on for more than a year. It was […]

FARDC iravugwaho kugaba ibitero bishya kuri M23, yifatanyije na FDLR

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC, bivugwa ko zikomeje kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda mu kugaba ibitero ku wa ARC wamenyekanye mu bihe byashize nka M23. Hashize iminsi havugwa ubufatanye hagati ya FARDC na Batayo ebyiri za FDLR zirimo iyitwa Jericho cyangwa CRAP iyobowe na Col. […]

Adil yanenze imyitwarire ya Jacques Tuyisenge wigumuye muri APR FC

Umutoza Mohammed Adil Erradi utoza APR FC, yanenze imyitwarire ya Jacques Tuyisenge usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu avuga ko idakwiriye umuntu nka we. Jacques Tuyisenge amaze igihe yaravuye mu mwiherero wa APR FC, ntagikora imyitozo ndetse amakuru avuga ko yanasabye iyi kipe ko batandukana. Umutoza we Adil ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Nyagisenyi nyuma […]

Perezida Ndayishimiye yasabye Karidinali Kambanda gusengera umubano w’u Burundi n’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse gusaba Antoine Karidinali Kambanda gusengera umubano w’igihugu cye n’u Rwanda kugira ngo wongere ube mwiza nk’uko byahoze. Mu kiganiro yagiranye na Igihe cyari cyerekeye ingingo zitandukanye, Karidinali Kambanda yabajijwe ku ruzinduko yagiriye mu Burundi mu kwezi gushize, ari kumwe n’Umwepisikopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi […]

BRD yatangaje ko ifite gahunda yo kwishyuza ku ngufu abanyeshuri yarihiye Kaminuza

Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), ivuga ko hari itegeko riri hafi gusohoka rikubiyemo ibirebana no kwishyuza ku ngufu abarihiwe na leta Kaminuza badafite ubushake bwo kwishyura inguzanyo bahawe. Kuva mu myaka ya za 80 nibwo hatangijwe gahunda yo guha ideni abarihirwaga na leta biga muri Kaminuza bakazaryishyura ari uko barangije kwiga, bakishyura 8% by’amafaranga binjiza. […]

Umunyarwandakazi uba muri Uganda yegukanye igihembo mu Buhinde

Umunyarwanda Kantengwa Judith Heard, akaba umunyamideli ukorera muri Uganda, yegukanye igihembo cya Nyampinga mpuzamahanga wa Afurika w’Ibidukikije (Miss Environment Africa International), mu irushanwa ryaberaga mu Buhinde. Kantengwa usanzwe ari Miss Environment International yagiye i Mumbai mu byumweru bibiri bishize, yitabiriye irushanwa ryari ririmo inkumi zitandukanye zavuye mu bihugu 36, aho insanganyamatsingo yagiraga iti ” ‘Beauty […]

Uwabaye Komanda w’umutwe wa Janjaweed i Darfur yatangiye kuburanishwa

Ali Mohammed Ali Abd-al Rahman wabaye Komanda w’umutwe witwaje intwaro wa Janjaweed mu ntara ya Darfur muri Sudani, yatangiye kuburanishwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, ruri i La Haye mu Buholandi. Ubushinjacyaha kuri uyu wa 5 Werurwe 2022 bwashinje Abd-al Rahman wamenyekanye nka Ali Kushayb ibyaha 31 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, birimo: ubwicanyi, iyicarubozo, gudata ku […]