Itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Mozambike zatangiye gusubira mu gihugu cyazo nyuma y’imyaka hafi mirongo itatu mu buhungiro.
Hagati ya Mata na Kamena 1994, Abanyarwanda basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi babarirwa muri za miriyoni bahungiye mu bihugu by’ibituranyi no hanze yabyo.
Abategetsi ba Mozambike bavuga ko muri iki gihugu hari impunzi z’Abanyarwanda zigera ku 3.000.
Benshi muri bo ubu bemeza ko ibintu byabahatiye kuva mu gihugu cyabo byahindutse.
Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe impunzi. Gutaha ni ubushake kandi impunzi zigera kuri 19 muri iki cyumweru zizacyurwa mu Rwanda.
Umwe mu mpunzi, Niyonsenga Domoties, yavuze ko yizeye amahoro mu Rwanda kandi ko agiye gusubira mu rugo nyuma yo kumara imyaka umunani muri Mozambike nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga clubofmozambique ivuga.
Ati: “Twahisemo guhungira muri Mozambike. Ariko nyuma y’igihe gito, amakuru meza yahageze yerekana ko mu Rwanda hari amahoro, bityo twahisemo gutaha “.
Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 28 guhera kuri uyu wa 07 Mata 2022, yakurikiye ihanurwa ry’indege ya Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, mu ijoro ryo ku ya 6 Mata 1994.



2 Responses
Zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda ziba muri Mozambique zigiye gutangira gutaha
Mwahunze intambara ariko noneho muzahuga ubukene buri murwanda buravuza ubuhuha inkotanyi zikubiye ibintu byose 0780278382 ni mushake.
Zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda ziba muri Mozambique zigiye gutangira gutaha
Mwahunze intambara ariko noneho muzahuga ubukene buri murwanda buravuza ubuhuha inkotanyi zikubiye ibintu byose 0780278382 ni mushake.