20% by'icyayi cyagombye gusoromwa gipfira mu mirima kubera kubura abasoromyi.

Nyamasheke: Icyayi cyabuze abasoromyi,20% by’umusaruro urapfira mu murima

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura mu karere ka Nyamasheke,kimwe n’abayobozi babo,baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cyane cy’ibura ry’abasoromyi,aho 20% by’umusaruro wagombye kuboneka wose upfira mu murima, bigatera igihombo gikabije cyane abahinzi ubwabo, koperative yabo, abahinzi bagasaba ko ubuyobozi bw’aka karere kubafasha gusohoka muri iki kibazo bukangurira abari mu bindi bice babishoboye kuza gukora aka kazi.

Bamwe mu bahinzi baganiriye na Bwiza.com, bavuze ko iki kibazo kimaze igihe kuko nta gihe bigeze basoroma icyayi ngo gishire mu murima kubera kubura abasoromyi, bigaterwa n’aho giherereye kuko icyinshi kiri hafi ya pariki y’igihugu ya Nyungwe hadatuye abaturage, kubona abasoromyi bahagera bikagorana, hakaba n’ababanje kwinubira amafaranga make bahabwa kuri ubu busoromyi, no kuba mbere nta n’amacumbi yari ahari ngo abashobora guturuka mu tundi turere tw’igihugu babe bacumbika bagisorome, ibi byose bikaba byaragiye biba imbogamizi.

Bavuga ko bagiye bashishikarizwa guhinga icyayi nyamara kubura abasoromyi bikabaca intege kubera icyo gihombo cyose,ubuyobozi bwabo buza gufata icyemezo cyo kongera amafaranga umusoromyi ahabwa ku kilo,ava kuri 38 agera kuri 45, abaturuka kure bubakirwa amacumbi, buri musoromyi agahabwa igikoma saa yine, hakaba n’iminsi babagaburira,babaha n’ibindi bikoresho bakenera, bumva baragikemuye kuko bumvaga ibyo byaburaga ari byo byatumaga abo basoromyi babura, nyamara ikibazo gikomeza kuba ingorabahizi.

Twagiramungu Naasoni,ati’’ Ni ikibazo kidukomereye cyane, kuko uretse no kuduhombya nk’abahinzi, kiranahombya igihugu kuko amadovize yagombye kuboneka aturuka ku bwinshi n’ubwiza bw’icyayi cyacu ataboneka yose kubera icyo cyinshi gisigara mu murima cyabuze abagisoroma, tugasanga inzego z’ubuyobozi zikwiye gufatanya na koperative n’uruganda gushakira hamwe umuti w’iki kibazo, bitabaye ibyo kirakomeza kuba ingorabahizi.’’

Avuga ko badashobora gutera imbere uko babishaka bikimeze bitya,kuko n’icyo gipfira mu murima abagikata barahembwa kandi ntacyo kiba kikimaze, no muri ubu busoromyi ugasangamo abakuze badafite imbaraga zihagije zo kugisoroma nyamara hari urubyiruko rwinshi rwirirwa ruvuga ko rushomereye kandi imirimo yabuze gikora, agasaba ubusesenguzi bwimbitse ngo harebwe aho bipfira n’inzego zifatanye gukemura ikibazo zizi neza.

Ati’’ Duhomba kabiri. Duhomba icyo cyayi gipfira mu mirima cyatanzweho imbaraga nyinshi, iyo kimaze kuba nk’igihuru abaza kugikata ngo gisubirane ubuzima na bo koperative irabahemba, ibi byose bikaba nyamara tubona urubyiruko bwinshi rwirirwa ku mihanda ruvuga ko rwabuze akazi, nkabona hakwiye kurebwa impamvu iki kibazo gikomeza kubaho kandi hakorwa byinshi ngo gikemuke, ntigikemuke n’igihugu kigakomeza kuhahombera aka kageni.’’

20% by'icyayi cyagombye gusoromwa gipfira mu mirima kubera kubura abasoromyi.
20% by’icyayi cyagombye gusoromwa gipfira mu mirima kubera kubura abasoromyi.

Umuyobozi w’iyi koperative Kayiranga Eleuthère, avuga ko kibahangayikishije cyane ndetse no mu nama y’inteko rusange y’abahagarariye aba bahinzi yabaye ku wa 30 Werurwe cyagarutsweho,avuga ko hakozwe byinshi ngo baboneke birimo no kongeza ayo abasoromyi bahembwaga,akava kuri 45 ku kilo,akajya kuri 52, n’ibindi bahabwaga bagakomeza kubibona,ariko kiranga kibabana isobe.

Ati’’ Nyuma yo kububakira amacumbi, mu kwezi gushize twanazamuye ayo twabahaga,ava kuri 45 ku kilo agera kuri 52 n’ibindi byose twabahaga birakomeza,ariko bakomeza kubura,kuko dufite abasoromyi 350 gusa basoroma ku buso bwa hegitari zirenga 600, tukifuza abarenga 500 kandi umuhanga mu gusoroma ashobora kurenza ibilo 100 ku munsi,urumva ko ayo mafaranga atari make.

Tugiye kongera kubaka andi macumbi twifuza ko impeshyi yarangira abonetse, tunasabe Akarere kudufasha mu bukangurambaga abasoromyi baboneke, kuko turakibagara,tukagifumbira, ariko byagera mu gusoroma tukabura abagisoroma tugahomba cyane kandi ntibyakomeza bityo, kuko kugeza ubu dusarura 80% gusa, 20% by’umusaruro wose ugapfa ubusa.’’

Aya mafaranga 52 ku kilo avuga baha abasoromyi ariko bo bavuga ko batayabona ari yo mpamvu bataza. Umwe mu basoromyi ati’’ Bareke kutubeshya ngo batwongeje amafaranga kandi tutayabona. Ayo 52 ntatugeraho yose, ni yo mpamvu n’abari baje bagira ngo twarongejwe basanze ari ukubeshya bisubirirayo. Turifuza nibura amafaranga 60 ku kilo,akaza yose ntacyo bayakaseho, tukanifuza ko ku wa gatandatu bajya baducyra kare tukaruhuka kuko tuba tumaze iminsi 5 yose tuzinduka ijoro tugataha irindi.

Batwubakiye amacumbi turabishima ariko nibaduhe amafaranga afatika kuko turavunika cyane kandi n’ibiciro biri hanze aha barabibona ayo baduha ntacyo atumarira kinini. Nibayaduha n’ayo macumbi akongerwa tuzahamagara n’abandi bashoboye n’urubyiruko turushishikarize ruze,ikibazo kizakemuka batiriwe baruha kuko ubufaranga bw’intica ntikize baduha ni bwo buteza ikibazo,bigishakira ahandi.’’

Kuri ibyo,Kayiranga Eleuthère avuga ko impamvu ayo batayabona yose ari uko bakurwaho ay’ubwitegenirize, ko asigaye yose abageraho, ibyo kubacyura kare ku wa gatandatu benshi binubira gucyurwa bwije akavuga ko ntawe bakumira gutaha igihe ashakiye, ibyo kubaha ayo 60 ku kilo akavuga ko batayabona kuko n’ayo 52 ari bo bonyine bayatanga mu gihugu hose, akavuga ko bagiye kuganira na bo byimbitse bakumva ibibazo byabo,ariko n’Akarere kakabafasha kugikemura.

Abahagarariye abahinzi b'icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura basaba inzego zose zirebwa n'iki kibazo kwigana ubushishozi impamvu zacyo kigakemurwa birambye.
Abahagarariye abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura basaba inzego zose zirebwa n’iki kibazo kwigana ubushishozi impamvu zacyo kigakemurwa birambye.

Umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie avuga ko iki kibazo uruganda rw’icyayi rwa Gisakura rwakimugejejeho, Akarere gashishikariza abaturage kujya gukorayo ako kazi,akaba yari azi ko cyakemutse,ariko ubwo kigihari agiye kukigira icye afatanye na bo kugishakira igisubo kirambye.

Ati’’ Twari tuzi ko cyakemutse,ariko ubwo kigihari tugiye kukigira icyacu, dukangurire abadafite akazi kujya kugisoroma kuko ingaruka z’uwo musaruro upfa ubusa natwe zitugeraho. Ayo madovize ahangirikira igihugu kiyakeneye.

Tuzaganira na bo byimbitse n’abasoromyi twumve ibitekerezo byabo,turebe igituma bataboneka kandi ariya mafaranga ari menshi dufite n’abayakeneye benshi turihira mituweli bagombye kuyishakira hariya, ibyo ari byo byose igisubizo kinoze kizaboneka.’’

Iki kibazo si aha kiri gusa kuko no muri COOPTHE Shagasha mu karere ka Rusizi cyababereye ingorabahizi, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative 5 y’abahinzi b’icyayi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke Kayigire Vincent akavuga ko bakomeje guhangana na cyo, n’ibisubizo birambye bigenda bitangwa,akanashimira Leta ikora ibishoboka byose ngo igiciro kizamuke umuhinzi w’icyayi yishime, ko hatagombye kugira igihungabanya umusaruro uba wabonetse biyushye akuya na Leta yashyizemo imbaraga nyinshi ngo uboneke.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyamasheke: Icyayi cyabuze abasoromyi,20% by’umusaruro urapfira mu murima
    Babahe cash bazizana.

  2. Nyamasheke: Icyayi cyabuze abasoromyi,20% by’umusaruro urapfira mu murima
    Babahe cash bazizana.

  3. Nyamasheke: Icyayi cyabuze abasoromyi,20% by’umusaruro urapfira mu murima
    Ibi biraterwa n’igihembo kitajyanye n’ibiciro biri ku isoko !hashakwe ibisubizo bishingiye ku bwubahane n’imibereho.

  4. Nyamasheke: Icyayi cyabuze abasoromyi,20% by’umusaruro urapfira mu murima
    Ibi biraterwa n’igihembo kitajyanye n’ibiciro biri ku isoko !hashakwe ibisubizo bishingiye ku bwubahane n’imibereho.

  5. Nyamasheke: Icyayi cyabuze abasoromyi,20% by’umusaruro urapfira mu murima
    Natwe Rutrgroc Rutsiro abasoromyi ni ikibazo haba nubwo baduciye 70 ku kilo, wakuramo ifumbire,amadeni tubereyemo BRD, n’utundi ugasanga dutashye zirayoye!

    Njye nkumva abadutekerereza bongere umururage amafaranga ahabwe, nawe yongere umusoromyi Kabe akazi kinjiza menshi Bagakunde

  6. Nyamasheke: Icyayi cyabuze abasoromyi,20% by’umusaruro urapfira mu murima
    Natwe Rutrgroc Rutsiro abasoromyi ni ikibazo haba nubwo baduciye 70 ku kilo, wakuramo ifumbire,amadeni tubereyemo BRD, n’utundi ugasanga dutashye zirayoye!

    Njye nkumva abadutekerereza bongere umururage amafaranga ahabwe, nawe yongere umusoromyi Kabe akazi kinjiza menshi Bagakunde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *