Inama y’abepisikopi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo izwi nka CENCO, yategetse abapadiri bose bazi ko babyaye abana, kujya kubitaho mbere y’uko raporo yabo itangwa i Vatican bagahabwa ibihano bikakaye birimo kwirukanwa muri kiliziya gatolika.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko abepisikopi bahuriye muri CENCO baherutse guhurira mu nama, bose bashyira umukono ku nyandiko y’impapuro 19 irwanya kubangikanya inshingano yo kuba umubyeyi no kuba umwepisikopi (umupadiri).
Muri iyi nyandiko yageze mu itangazamakuru mu buryo butunguranye, abagize iyi nama basabye ko ku bw’iyi mpamvu, aba bapadiri bafite abana basezera, bakajya gufatanya kwita ku bana babo n’abagore bababyaranye.
Ariko ngo nibatibwiriza ngo begure, CENCO yabamenyesheje ko izajyana raporo yabo ku Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ibasabira ibihano.
Aba bepisikopi bemeza ko mu gihe aba bapadiri baba bagiye kwita ku bana babyaye, byakuraho urubwa kuri aba bana kubera ko mu gihugu usanga bafatwa nk’abavukiye mu cyaha. Bati: “Turifuza ko abana bateshejwe agaciro babyawe n’abapadiri basubizwa mu buzima busanzwe. Muri Congo bafatwa nk’abana bavutse ku byaha.”‘



2 Responses
RDC: Kiliziya yategetse abapadiri babyaye kujya kwita ku bana babo, mbere y’uko bafatirwa ibihano
Barasigarana mbarwa
RDC: Kiliziya yategetse abapadiri babyaye kujya kwita ku bana babo, mbere y’uko bafatirwa ibihano
Barasigarana mbarwa