Urukiko rukuru rw’igisirikare cya Uganda rwakatiye Lieutenant Ivan Manzi watorotse igisirikare cy’u Rwanda, igifungo cy’imyaka ibiri, rumaze kumuhamya icyaha cyo gutunga intwaro n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu musirikare Leta y’u Rwanda yemeza ko yatorokeye muri Uganda mu 2018, yafungiwe muri gereza ya Kitalya tariki ya 19 Ukwakira 2020, akurikiranweho gutunga iyi mbunda y’umukoresha we wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ubukungu, Dr Baltazar Kasirivu Atwooki.
Ubwo Lt Manzi yageraga muri Uganda mu Kwakira 2018, yabanje gutabwa muri yombi n’urwego rw’ubutasi, CMI, akekwaho kuba intasi y’u Rwanda, ariko mu 2019 yaje kurekurwa ubwo haburaga ibimenyetso bibihamya, abayo nk’impunzi.
Uyu musirikare yaje kuba umurinzi wa Dr Atwooki mu bihe uyu muyobozi yari agiye kwiyamamariza amatora y’abagombaga guhagararira ishyaka NRM mu nteko ishinga amategeko mu gace ka Bungangaizi West.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi yahaye Lt Manzi akazi k’uburinzi bitewe n’uko mu gikorwa cyo kwiyamamaza atari yizeye umutekano we.
Igihe cyarageze Dr Atwooki ajyana na Lt Manzi muri iki gikorwa, ariko ubwo bari bagezeyo, imodoka barimo igabwaho igitero n’abaturage bari bashyigikiye Fred Byamukama bari bahataniye uyu mwanya.
Lt Manzi mu kwiregura mu rukiko, yasobanuye ko ubwo iyi modoka yagabwagaho igitero, imbunda ya Dr Atwooki y’ubwoko bwa pistoli ifite nimero UG/012801417 yaje kugwa, uyu murinzi arayitora, arayifata.
Ngo ni uko yaje gutabwa muri yombi afite imbunda umukoresha we yari afitiye ibyangombwa byo gutunga.


