Bamwe mu bamotari b’i Rusizi bavuga ko inzu yabo yagurishijwe mu buryo batazi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe kitageze ku cyumweru hasheshwe amakoperative y’abamotari mu karere ka Rusizi kugira ngo hakorwe koperative imwe izanoza imicungire y’umutungo wabo, abari bibumbiye muri koperative COMORU baravuga ko batunguwe no kumva ko inzu yabo y’igorofa yagurishijwe muri cyamunara mu buryo bavuga ko batazi.

Inkuru dukesha RBA ivuga ko aba bamotari batekereza ko iyo nzu yagurishijwe amafaranga make ugereranyije n’agaciro kayo.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bwagerageje kubakorera ibishoboka byose ngo cyamunara ihagarare bikanga.

Uretse kuvuga ko batunguwe, banavuga ko iyi nzu yateshejwe agaciro bafashe ayo bivugwa ko yaguzwe bakagereranya n’agaciro bavuga ko yari ifite.

RBA yamenye ko iyi nzu yatejwe cyamunara na BRD muri cyamunara ngo hishyurwe umwenda aba bamotari bari babereyemo banki.

Visi meya muri aka karere ushinzwe ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, avuga ko kurinda igera aho itezwa cyamunara, ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko bwagerageje kujya muri iki kibazo ngo bufashe abamotari bikanga.

Iyi nzu y’abamotari bo muri koperative COMORU bavuga ko yabinjirizaga miliyoni 1.8 Frw ku kwezi.

Kugira ngo bayubake byasabye ko aba bamotari bafata inguzanyo mu mabanki atandukanye, ubu ikaba yari igifite umwenda wa miliyoni 147.798.257, umwenda yafashe muri 2019 , aho yasabwaga kwishyurwa buri kwezi miliyoni 2,017,789 ariko bikaza kurenga ubushobozi bw’aba bamotari, ari cyo cyatumye iyi nzu itezwa cyamunara kuko yariyo ngwate muri banki.

Tariki ya 26 ukwezi gushize, Akarere kandikiye BRD kayisaba guhagarika iyi cyamunara, ariko na yo igasubiza mu ibaruwa yo ku ya Mbere Mata ivuga ko hashingiwe ku nteguza yanyuma yahawe COMORU tariki 24 Kamena 2021, hakanashingirwa ku biganiro ubuyobozi bwa COMORU bwagiye bugirana n’abakozi babanki, ariko ubuyobozi bwa COMORU ntibugaragaze mu buryo bufatika aho ubwishyu buzava, izi zabaye impamvu BRD yafashe icyemezo cyo kugurisha umutungo yahaweho ingwate nk’uburyo bwa nyuma buteganywa n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *