20260620_141146_copy_1000x647

Green Party yamanutse ku murenge

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena ryatangije gahunda yo kugeza inzego zaryo ku rwego rw’umurenge.

Ni gahunda yatangirijwe mu mirenge ya Cyanika na Rugarama y’akarere ka Burera. Hon. Dr. Frank Habineza uyobora iri shyaka ni we watangije iyi gahunda yasize muri iriya mirenge hatowe inzego zirimo Komite Nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’umurenge, Komite y’abagore ndetse n’iy’urubyiruko.

Mu busanzwe inzego z’ishyaka Green Party zagarukiraga ku rwego rw’akarere.

Hon. Dr. Habineza yabwiye itangazamakuru ko iriya gahunda igomba kugera mu mirenge yose igize u Rwanda uko ari 416.

Uyu munyapolitiki usanzwe ari n’umusenateri muri Sena y’u Rwanda kandi yijeje ko mu myaka iri imbere bazanamanuka bakagera ku rwego rw’akagari ndetse n’umudugudu.

Mu butumwa yahaye abarwanashyaka, Hon. Habineza yongeye kubibutsa amavu n’amavuko y’ishyaka ryabo ndetse n’ibyo ryiyemeje kugira ngo imibereho myiza y’abanyarwanda irusheho kuzamuka.

Yavuze ko imiyoborere myiza ikwiye kuza imbere, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo byubaka kandi bishingiye ku mahame ishyaka ryiyemeje.

Habineza kandi yashishikarije abarwanashyaka ba Green Party kujya bitabira amatora y’inzego z’ibanze, mu rwego rwo gukomeza gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Yunzemo ati: “Twanakwishima muri abo barwanashyaka bacu biyamamaje bageze no ku rwego rw’akarere bakayobora; bakaba ba Meya, ba Visi-Meya; natwe byadushimisha.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *