Kigali na Pretoria mu kwezi kwa buki: Ese uru rukundo rushya ruzaramba?

Mu gihe u Rwanda na Afurika y’Epfo byatangaje ko bigiye gufungura ipaji nshya mu mubano wabyo nyuma y’imyaka irenga icumi yaranzwe n’ubwumvikane buke, ikibazo kiri kwibazwa n’abakurikiranira hafi ibya politiki yo mu karere ni ukuba uyu mubano mushya uzaramba. Urwo rugendo rwatangiye gufata isura nshya nyuma y’uruzinduko rwo muri iki cyumweru rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]

APR FC yerekanye umunya-CĂ´te D’Ivoire yasinyishije

Ikipe ya APR FC yemeje ko yamaze gusinyisha Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve, umunya-CĂ´te d’Ivoire ukina asatira izamu. Iyi kipe ibinyujije ku mbunga nkoranyambaga zayo, yemeje ko uriya mukinnyi yasinyanye na yo amasezerano y’imyaka ibiri. Amani Michel w’imyaka 27 y’amavuko, yakiniraga ikipe ya AFAD DjĂ©kanou yo mu Cyiciro cya Mbere muri CĂ´te d’Ivoire. Ni we […]

Imirambo y’abasirikare ba FDNB iri kwinjizwa mu Burundi ihishwemo amabuye y’agaciro: Imboni

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari imirambo y’abasirikare b’Abarundi bagwa mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyurwa ihishemo amabuye y’agaciro. Amakuru BWIZA yahawe n’amasoko yayo mu Burundi, avuga ko hari amakamyo atatu yari atwaye imibiri y’abasirikare baguye muri RDC aheruka kugezwa i Burundi, ibitari bimenyerewe kuko amakuru […]

Minembwe, urufunguzo rwa Kivu y’Amajyepfo: Impamvu kuyigarurira byabaye inzozi kuri Kinshasa

Mu gihe Leta ya Congo yakusanyije ingabo za FARDC, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’andi matsinda ayishyigikiye kugira ngo igarure uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyepfo, Minembwe yakomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye. Nubwo habaye ibitero byinshi n’operasiyo za gisirikare, ihuriro rishyigikiye Kinshasa ntiryabashije kugenzura burundu aka gace ko mu misozi miremire ya Fizi, aho Twirwaneho […]

Green Party yamanutse ku murenge

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena ryatangije gahunda yo kugeza inzego zaryo ku rwego rw’umurenge. Ni gahunda yatangirijwe mu mirenge ya Cyanika na Rugarama y’akarere ka Burera. Hon. Dr. Frank Habineza uyobora iri shyaka ni we watangije iyi gahunda yasize muri iriya mirenge hatowe […]

Abasenyeri bo muri RDC bitambitse Tshisekedi ushaka guhindura Itegeko Nshinga

Abepiskopi bagize Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), bagaragaje ko badashyigikiye umugambi wa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga, bamusaba kudatatira indahiro ye. CENCO mu tangazo yasohoye nyuma y’inama idasanzwe yabereye i Kinshasa kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Kamena 2026, yavuze ko RDC iri mu bihe […]

Umunyarwanda wapfiriye muri gereza yo muri Nigeria yateje impagarara

Umunyarwanda witwa Benjamin Relasss yapfiriye muri gereza ya Kuje Correctional Centre y’i Abuja muri Nigeria, aho yari afungiye ategereje kuburanishwa mu rubanza rwerekeye iby’imari. Urupfu rwe rwateje impaka nyuma y’uko hatangiye kuvugwa ibibazo by’uburyo abafungwa bahabwa ubuvuzi muri iyo gereza. Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuruSahara Reporters, avuga ko Relasss yapfuye ku wa 16 Kamena 2026, nyuma yo […]

Algeria yatanze ikirego muri FIFA kubera Messi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria (FAF) ryashyikirije FIFA ikirego ryamagana imisifurire rivuga ko yaranze umukino w’Igikombe cy’Isi ikipe ya kiriya gihugu yatsinzwemo na Argentine ibitego 3-0. Reuters ivuga ko Algeria yandikiye Komisiyo ya FIFA ishinzwe abasifuzi, igaragaza ko hari ibyemezo bitari byo byafashwe n’abasifuzi ndetse na VAR muri uwo mukino. Ikintu cyibanzweho cyane ni igikorwa […]

FARDC n’abambari bayo bakubitikiriye muri Minembwe bashakaga gufata

Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu ryahuriye n’uruva gusenya mu duce dukikije Centre ya Minembwe, biba ngombwa ko zisubira inyuma. Izi ngabo zirangajwe imbere n’imitwe y’izidasanzwe zirimo ‘Hiboux’ na ‘Serpent Noirs, zari zasatiriye Minembwe ku buryo zaburaga ibilometero bigera kuri bitanu gusa ngo zinjire muri […]