bitmap_1200_nocrop_1_1_20240628135200844379_449082494_18055373818652782_3055935197517609091_n

Abasenyeri bo muri RDC bitambitse Tshisekedi ushaka guhindura Itegeko Nshinga

Sangiza iyi nkuru

Abepiskopi bagize Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), bagaragaje ko badashyigikiye umugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga, bamusaba kudatatira indahiro ye.

CENCO mu tangazo yasohoye nyuma y’inama idasanzwe yabereye i Kinshasa kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Kamena 2026, yavuze ko RDC iri mu bihe bikomeye kuko ikomeje guhura n’intambara, umutekano muke ndetse n’ibibazo bya politiki.

Abasenyeri bavuze ko impaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga rya RDC ryo mu 2006 zije mu gihe igihugu kigikeneye kwibanda ku gukemura ibibazo by’umutekano n’ubukene, bashimangira ko kurihindura bitari mu byihutirwa.

Bati: “Nta mpamvu, ntibyihutirwa ndetse nta n’inyungu tubona mu guhindura Itegeko Nshinga. Icyihutirwa kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni amahoro, imibereho myiza y’abaturage, ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu.”

CENCO yavuze ko hari impungenge ko impinduka mu Itegeko Nshinga zishobora kuba zigamije guha amahirwe indi manda Perezida Félix Tshisekedi, nubwo ubutegetsi bwe bwagiye buvuga ko impinduka zigamije kuvugurura imikorere y’igihugu.

Abepisikopi baburiye ko guhindura amategeko shingiro y’igihugu bishobora kugaragara nk’“guhatira ibintu” bishobora guteza amakimbirane akomeye.

Bagize bati: “Ibikorwa byo guhatira impinduka muri iyi nzira bishobora kugira ingaruka zikomeye zirimo no kubyutsa indi ntambara y’abenegihugu.”

Basabye Tshisekedi kubahiriza indahiro!

CENCO mu itangazo ry’ayo, yasabye Perezida wa RDC kubahiriza indahiro yarahiriye imbere y’Imana n’abaturage yo kurinda no kubahiriza Itegeko Nshinga ry’igihugu.

Iti:“Kubigenza ukundi byashyira ku mutwaro we inshingano z’amateka n’iz’umuntu ku giti cye.”

Abasenyeri kandi basabye abaturage gukomeza kuba maso no kurwanya mu buryo bw’amahoro ibikorwa byose bishobora guhungabanya ibice by’Itegeko Nshinga birinzwe.

CENCO yagaragaje ko RDC ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane mu Burasirazuba bw’igihugu, ivuga ko intambara ikomeje mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo aho umutwe wa AFC/M23 ukomeje kugenzura uduce tumwe na tumwe, mu gihe abaturage bakomeje guhura n’impfu n’ubuhunzi.

Yagaragaje kandi ko imitwe yitwaje intwaro ikomeje ibikorwa by’ubwicanyi muri Ituri no mu bindi bice bya Kivu y’Amajyaruguru, ishimangira ko ibiganiro ari byo byafasha RDC gukemura ibibazo irimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *