Umunyarwanda witwa Benjamin Relasss yapfiriye muri gereza ya Kuje Correctional Centre y’i Abuja muri Nigeria, aho yari afungiye ategereje kuburanishwa mu rubanza rwerekeye iby’imari.
Urupfu rwe rwateje impaka nyuma y’uko hatangiye kuvugwa ibibazo by’uburyo abafungwa bahabwa ubuvuzi muri iyo gereza.
Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuruSahara Reporters, avuga ko Relasss yapfuye ku wa 16 Kamena 2026, nyuma yo kumara igihe afunzwe kuva mu 2023.
Bivugwa ko yari yarangiwe gutanga ingwate kugira ngo afungurwe by’agateganyo, kubera ko atari umwenegihugu wa Nigeria.
Abantu bavuganye na Sahara Reporters bavuga ko urupfu rwe rwaba rwaratewe n’uburangare mu kumuha ubuvuzi, bakavuga ko yari akeneye ubufasha bwihariye ariko ntabuhabwe ku gihe.
Nyuma y’urupfu rwa Relasss, Urwego Rushinzwe Igorora muri Nigeria rwamaze gutangiza iperereza, aho itsinda ryoherejwe n’ubuyobozi bukuru bw’urwo rwego ryasuye gereza ya Kuje kugira ngo risuzume ibyabaye.
Sahara Reporters kandi yatangaje ko hari abakekwaho kuba abakozi ba gereza bashinjwa kutita ku buzima bw’abafungwa, ndetse ko hari ibirego bishinja umuganga wari ushinzwe ubuvuzi muri iyo gereza kuba yaragize uruhare mu kudatanga ubufasha bukenewe.
Urupfu rwa Benjamin Relasss rukomeje gukurura impaka ku bijyanye n’imibereho y’abafungwa n’uburyo ubuvuzi butangwa muri gereza ya Kuje, mu gihe hategerejwe umwanzuro w’iperereza ryatangijwe.


