Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Fransisiko, kuri uyu wa Gatatu yasomye ibendera rya Ukraine yohererejwe riturutse ahitwa Bucha, yamagana ubwicanyi bwahakorewe bwasize imirambo magana ku mihanda n’indi myinshi mu mva rusange.
Yabivuze mu ijambo akunze kuvuga buri nshuro mu cyumweru, aho yagize atya akazingura ibendera yavuze ko yohererejwe riturutse mu “Mujyi w’abahowe Imana” wa Bucha.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibitangaza, Papa yagize ati: “Amakuru aherutse kuva mu ntambara yo muri Ukraine, aho kuzana ubutabazi n’ibyiringiro, yazanye amarorerwa mashya, nk’ubwicanyi bwo muri Bucha.”
Mu cyumweru gishize, hagaragaye amashusho y’abasivili bo muri Ukraine bishwe bagasigwa baryamye mu mihanda ya Bucha, hanze ya Kyiv, kandi amakuru avuga ko abantu babarirwa mu magana bashyinguwe mu mva rusange muri uyu mujyi.
Ati: “Ubugome bukabije burimo kuba, ndetse no ku basivili, ku bagore, ndetse no ku bana batishoboye.” Ati: “Ni abahohotewe, amaraso yabo y’inzirakarengane atakambira ijuru kandi yinginga.”

Yasabye kandi itsinda ry’impunzi z’abana bahageze ku wa Kabiri bava muri Ukraine, kwifatanya nawe ku ruhimbi.
Mbere yo guha buri mwana igi rya chocolat rya Pasika, Papa yagize ati: “Aba bana bagombye guhunga, kandi baje ku butaka budasanzwe.”
Ati: “Iyi ni imwe mu mbuto z’intambara. Ntitukibagirwe, kandi ntitukibagirwe abaturage ba Ukraine. ”
Papa Fransisiko yasabye ko intambara ihagarara kandi asaba impande zose kugirana ibiganiro by’amahoro.


