Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse gusaba Antoine Karidinali Kambanda gusengera umubano w’igihugu cye n’u Rwanda kugira ngo wongere ube mwiza nk’uko byahoze.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe cyari cyerekeye ingingo zitandukanye, Karidinali Kambanda yabajijwe ku ruzinduko yagiriye mu Burundi mu kwezi gushize, ari kumwe n’Umwepisikopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba.
Muri uru ruzinduko, ibiro bya Perezida w’u Burundi tariki ya 17 Werurwe 2022 byatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu yakiriye Karidinali Kambanda.
Byagize biti: “Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye yakiriye mu ngoro i Gitega Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, uri mu ruzinduko mu Burundi mu nama y’umuryango wa conferences y’u Rwanda n’u Burundi.”
Karidinali Kambanda muri iki kiganiro, yabajijwe niba baravuze ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye guhera mu 2015, asubiza ko icyo baganiriyeho ari ubufatanye bwa kiliziya na leta z’ibihugu byombi; nko mu iterambere no kunga abantu.
Yakomeje asobanura ko kuri uyu mubano, Perezida Ndayishimiye yamwijeje ko ibintu birimo kugenda bijya mu buryo, amusaba inkunga y’amasengesho ngo ibitarakemuka nabyo bikemuke.
Ati: “Iby’u Rwanda n’u Burundi yatubwiraga ko birimo kugenda bijya mu buryo, ko twakomeza gusenga kugira ngo n’ibisigaye bikeneye kunozwa biri mu nzira zo kunozwa kugira ngo abantu bashobora gusabana, kugenderana, kuko Abanyarwanda n’Abarundi bahuriye kuri byinshi; ni abavandimwe.”
Leta zombi zemeza ko binyuze mu biganiro bikomeje, hari icyizere ko umubano wakongera kuba mwiza kandi bidatinze. Kimwe mu bikiri mu nzira u Burundi buherutse gutangaza ni icy’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015 bahungiye mu Rwanda, busaba ko bakoherezwa, bakagezwa imbere y’ubutabera.



2 Responses
Perezida Ndayishimiye yasabye Karidinali Kambanda gusengera umubano w’u Burundi n’u Rwanda
Kwakira banyiricyubahiro wambaye training buriya ni message ikomeye uko uba ubiyumvamo.
Perezida Ndayishimiye yasabye Karidinali Kambanda gusengera umubano w’u Burundi n’u Rwanda
Kwakira banyiricyubahiro wambaye training buriya ni message ikomeye uko uba ubiyumvamo.