Isengesho rya Perezida Kenyatta ryerekeye ku banzi be bahanganye mu matora

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yatunguye abantu kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2017 ubwo yasengeraga igihugu cye kubera ikibazo cy’amapfa gikomeje kubica muri kiriya gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri aya masengesho yari ayobowe n’umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta, yari agamije gusengera ikibazo cy’imvura yabaye amateka, gusengera ubusugire bw’igihugu n’ibindi bitandukanye ariko Perezida Kenyata mu isengesho rye yibuka no gusaba Imana kuzamuha imbaraga zo gutsinda abanzi be mu matora yegereje.
Perezida Kenyatta yagize ati” Mana uduhe imvura tweze imyaka, uduhe mbaraga zo gukora dutere imbere ndetse igihugu cyacu ugihe gusugira, ariko by’umwihariko umpe imbaraga zo gutsinda abanzi banjye duhanganye mu matora.”
uhuru
Muri aya masengesho yabereye mu gace ka Nyeri, yabaye mu gihe Perezida Kenyatta yitegura kongera kwitabira amatora muri uyu mwaka wa 2017, akaba afite abantu benshi batavuga rumwe nawe muri kiriya gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri iki gikorwa cy’amatora, muri iki gihugu cy Kenya na nubu ntibavuga rumwe ku buryo buzakoreshwa mu matora aho bamwe basaba ko hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga abandi bakabihakana bavuga ko ari bimwe mu bituma habaho kwiba amajwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *