U Bibiligi bwiyemeje guta muri yombi uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel

Sangiza iyi nkuru

Uyu munyapolitiki ukomeye muri Israel byabaye ngombwa ko asubika urugendo yagombaga kugirira mu Bubiligi atinya ko ashobora gutabwa muri yombi akigera i Buruseli kubera ibyaha by’intambara akurikiranweho.

Madamu Tzipi Livni, wigeze kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel kuva mu 2006 kugeza mu 2009 kubwa Minisitiri w’Intebe Ehud Olmert, yagombaga kugera mu Bubiligi kuri uyu wa Mbere yitabiriye inama ku guhiga abantu bashyigikira jenoside yakorewe Abayahudi mu Burayi no kurushaho gukaza umubano hagati ya Israel n’u Burayi.

Urugendo rwe ariko rwaje gusubikwa nyuma y’aho ibiro by’umushinjacyaha I Buruseli bitangarije mu cyumweru gishize ko Livni yarezwe mu 2010 ku bushinjacyaha bukuru, kubw’ibyo abayobozi bakaba bagomba kumufata cyangwa bakamuhata ibibazo akigera mu Bubiligi mu rwego rw’iperereza.

capture

Uyu mugore izina rye rigaragara mu kirego cyatanzwe n’itsinda rishyigikiye Abanyapalestina baba mu Bubiligi, aho avugwaho kugira uruhare mu gikorwa cya gisirikare cya Israel cyiswe Operation Cast Lead muri Gaza hagati y’Ukubvoza 2008 kugeza muri Mutarama 2009.

Iki kirego nk’uko The Independent dukesha iyi nkuru ivuga, kivugwamo abanya Israel benshi batandukanye, abasivili n’abasirikare bakoze ibyaha by’intambara ubwo Israel yarwanyaga Hamas, abantu hafi 1,400 bakahasiga ubuzima. Abanya-Israel 13, barimo abasirikare 10 nabo barapfuye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yaba Hamas cyangwa Israel, impande zombi muri iyo ntambara y’ibyumweru bitatu zashinjijwe ibyaha by’intambara n’Umuryango Mpuzamahanga. Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri iyo ntambara bukaba bwarasanze Israel yaribasiye abaturage ba Gaza muri rusange nko kwihimura kuri Hamas.

jo

Israel yo yakomeje gushimangira ko Hamas yakoresheje abasivili nk’udukingirizo mu bitero byo hagati ya 2008 na 2009, aho ngo yabashyiraga hafi y’inyubako Israel yabaga yashyize mu bipimo byayo.

Tzipi Livni, kuri ubu unabarizwa mu nteko ishinga amategeko ya Israel nk’umudepite w’ishyaka Zionist Union, yabwiye Radio ya Israel ko yasubitse urugendo rwe mu Bubiligi ku mpamvu ze bwite.

Amategeko yo mu Bubiligi akaba avuga ko abayobozi bafite uburenganzira bwo kugumana ukekwaho icyaha mpuzamahanga ku butaka bwabwo mu gihe umwe mu bakorewe icyaha afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Twababwira ko mu 2009 nabwo uyu mugore yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira I London mu Bwongereza nyuma y’aho urukiko rwo muri iki gihugu rusohoreye urupapuro rwo kumuta muri yombi bisabwe n’abanyamategeko b’Abongereza bunganiraga Abanyapalestina bakozweho na Operation Cast Lead.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *