Umugore wa Sankara yishimiye igifungo cya burundu cyakatiwe Compaoré

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa Thomas Sankara wabaye Perezida wa mbere wa Repubulika ya Burkina Faso, Mariam Sankara, yagaragaje ko yishimiye igifungo cya burundu urukiko rwakatiye Blaise Compaoré.

Sankara wari ufite imyaka 37 y’amavuko, yiciwe mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 15 Ukwakira 1987 n’agatsiko k’abasirikare byavugwaga ko bari intumwa za Compaoré wahise amusimbura ku butegetsi.

Mu gihe Compaoré yari ku butegetsi kuva mu 1987 kugeza mu 2014, yakomeje gushyirwaho igitutu, asabirwa kuryozwa urupfu rwa Sankara, ariko we akabihakana asobanura ko nttaho yari guhera yica inshuti ye magara.

Muri Mata 2021, urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Burkina Faso rwatangiye kumuburanisha adahari, ku byaha bijyanye n’ihirika yakoreye Sankara birimo icyo kumwica.

Uru rukiko rwamuhamije ibi byaha kuri uyu wa 6 Mata 2022, rumukatira igifungo cya burundu. Nabwo ntiyari ahari kuko ari mu buhungiro muri Côte d’Ivoire kuva yeguzwa ku butegetsi n’imyigaragambyo y’abaturage.

Abandi bakatiwe muri uru rubanza ni Hyacinthe Kafando wari ukuriye abashinzwe kurinda Sankara mu gihe yari Perezida, hamwe na General Gilbert Diendéré wari mu bayobozi bakuru b’ingabo za Burkina Faso icyo gihe.

Nk’uko tubikesha Africa News, Mariam Sankara ubwo yari amaze kumenya umwanzuro w’uru rukiko, yishimiye ko nyuma y’imyaka myinshi abishe umugabo we bamenyekanye kandi bakanahabwa ibihano.

Mariam yagize ati: “Ntekereza ko abaturage ba Burkina Faso n’abantu bari muri rusange ubu bazi Thomas Sankara uwo ari we, umuntu yari we, umunyapolitiki yari we, icyo yashakaga, icyo abamwishe bashakaga. Muri uyu mwanya ndaruhutse kubera ko tuzi uwo ari we. Mu mbwirwaruhame yitwaga buri kimwe, ariko ubu nyuma ya byose tumenye ko yari umugabo uhamye.”

Thomas Sankara afatwa nk’umwe mu ntwari umugabane wa Afurika wagize kubera ibikorwa n’ibitekerezo byahamagariraga Abanyafurika kwigobotora ubutegetsi n’imyumvire bya gikoloni. Kuri uyu mugabane agereranwa na Che Guevara wo muri Cuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *