Za gare(aho abagenzi bategera imodoka cyangwa gari ya moshi) mu Bubiligi hahindutse indaro z’abantu amagana b’abimukira. Aba biganjemo abirukanwe mu nkambi y’impunzi ya Calais iherutse gufungwa mu Ugushyingo umwaka ushize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru agaragara ku rubuga rwa Bruzz, avuga ko muri Buruseli y’amajyaruguru abimukira bakabakaba 170, naho abandi basaga 50 bakaba barahungiye muri Gare ya Midi. Benshi muri bo ngo ni abakomoka muri Sugani na Eritereya, nk’uko bitangazwa n’inzego zishinzwe imibereho myiza, n’abafasha abatagira indaro muri uyu mujyi. Aba babafasha ngo bagerageza kubajyana mu bigo bishinzwe kubakira, nyamara benshi muri bo bakanga, bagahitamo kwigumira muri gare.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe imibereho myiza I Buruseli, Marie Anne Robberecht, avuga ko benshi baba bishakira kugerageza amahirwe yo gukomeza bagana mu Bwongereza. Avuga kandi ko hari abantu babafasha bakabinjiza mu bikamyo, bikaberekeza Ostende na Zeebrugge, aho babasha kwirwanaho bambuka uruzi rwa Manche.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gare ya Midi muri Buruseli kandi ngo niyo yonyine irara ikinguye muri ibi bihe by’ubukonje, kugirango ibashe gufasha aba SDF (abantu batagira aho barara). Umuvugizi wa SNCB (ikigo gishinzwe ingendo za gari ya moshi), Ines Venneman agira ati “iyo ubukonje buje kandi mu bigo huzuye, turareka abantu bakiryamira mu gice kimwe cya gare”. Akomeza avuga ko mu Ugushyingo umwaka ushize, abagera kuri 125 baharaye amajoro 27.
Karegeya Jean Baptiste


