Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru tariki ya 31 Ukuboza 1993 ubwo haburaga amasaha make ngo hajyeho guverinoma y’inzibacyuho yari yemejwe mu masezerano Leta yariho yaragiranye n’ishyaka FPR Inkotanyi.
Uwilingiyimana yavuze ko aya masezerano yasinyiwe i Arusha tariki ya 4 Kanama 1993 mu ngingo yayo ya 72, yemereraga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN/Loni) n’iza FPR kugera mu Rwanda kugira ngo umutekano w’ishyirwa mu bikorwa ryayo urindwe.
Yagize ati: “Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshimishijwe no kubamenyesha ko inzego z’ubutegetsi bw’inzibacyuho yaguye mwari mutegereje, dore hashize amezi atanu igiye gutangira gukora imirimo zishinzwe guhera ejo tariki ya 1 Mutarama 1994. Ibi bikaba bivuga ko ibyangombwa by’ingenzi byari biteganyijwe byagezweho.
Nk’uko musanzwe mubizi, mu ngingo ya 72 y’amasezerano y’amahoro mu byerekeye guhuza ingabo z’impande zombi, hateganyijwe ko inzego zizajyaho ari uko umutwe w’abasirikare ba Loni ndetse n’abasirikare ba FPR bazabanza kuza mu Rwanda, bakagera i Kigali.”
Uwingilingiyimana muri iki kiganiro yemeje ko ingabo za UN zari zamaze kugera mu Rwanda ndetse n’iza FPR. Ati: “Nk’uko tumaze kubivuga, ikindi cya ngombwa cyari kigenwe n’amasezerano ya Arusha ni umutwe w’abasirikare ba FPR Inkotanyi bagombaga kugera i Kigali kugira ngo intumwa za FPR mu butegetsi bw’igihugu zizatunganye imirimo yazo mu mutekano, nta nkomyi.
Abo na bo bageze i Kigali tariki ya 28/12/1993. Nongere mbibutse Banyarwanda, Banyarwandakazi, ko abo basirikare bazanywe no kurinda umutekano w’abategetsi babo, haba aho bacumbitse, haba aho bazakorera kandi bakaba badafite uburenganzira bwo kuva mu kigo cyabo ngo bajye mu baturage.”
Muri iki kiganiro kiri mu buryo bw’amashusho (agaragara kuri Popote TV), umunyamakuru Ngeze Hassan wari umuyobozi w’ikinyamakuru Kangura amaze kumva iri jambo, yabwiye Uwilingiyimana ko ashoje intambara y’umwaka utaha.
Ngeze yagize ati: “Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ijambo ryanyu mumaze gusoma, iyo umuntu ahise asesengura ako kanya, asanga mushoje intambara y’umwaka utaha, nkaba nibaza uko tuzayirwana namwe mudasigaye. Uti ibyo mbihereye ahagana he?Umuntu akurikiye ibibaye muri iyi minsi itatu bya politiki cyane cyane, akareba ibiri mu ishyaka MDR,
ahereye ku rwandiko Twagiramungu Faustin yanditse ko ishyaka rye rimuha abaminisitiri, inama ya komite ya MDR iraterana ngo ariko mwebwe mutarimo, bityo Twagiramungu akaba atakwemera gukora guverinoma mutarimo. Niba mukunda iki gihugu kuki mutaretse ngo mushake wenda indi mirimo niba ishyaka ryanyu ryari ritabatanze ariko iyi guverinoma ijyeho byemewe n’amategeko?”
Uwilingiyimana yasubije uyu munyamakuru ko ishyaka MDR ryabonye igihe gihagije cyo gutanga abaminisitiri bagombaga kujya mu myanya ryari ryagenewe muri guverinoma y’inzibacyuho no mu nteko ishinga amategeko, ariko rinanirwa kubyumvikanaho ubwaryo. Yamumenyesheje ko ubwumvikane buke muri iri shyaka bitari gutuma gahunda zose z’igihugu zihagarara.
Ariko tariki ya 1 Mutarama 1994 ntabwo iyi guverinoma y’inzibacyuho yatangiye gukora nk’uko byari byitezwe, kuko umuhango wo kurahira wimuriwe tariki ya 5 Mutarama. Uwo munsi warageze, Habyarimana arahirira inshingano y’Umukuru w’Igihugu yari yavuguruwe n’aya masezerano ya Arusha ndetse anasezeranya Abanyarwanda ko abandi bagize guverinoma barahira ku mugorobba wo ku wa 6 Mutarama, gusa ntabwo byigeze biba.
Uko inshingano y’Umukuru w’Igihugu yari yavuguruwe
Uwilingiyimana muri iri jambo, yasobanuye ko aya masezerano yavuguruye inshingano ya Perezida Habyarimana, yamburwa bumwe mu bubasha.
Yagize ati: “N’ubwo Perezida wa Repubulika amasezerano ya Arusha ateganya ko atagomba guhinduka, agomba gukomeza kuba nyakubahwa Gen. Maj. Habyarimana Juvénal, Itegekonshinga yifashishije arahira ubushize ryasimbuwe n’irindi kandi n’indahiro yarahindutse. Perezida wa Repubulika namara kurahira, azarahiza abadepite mu ndahiro na yo iteganyijwe n’itegeko.”
Mu bubasha Habyarimana yambuwe harimo: gufata ibyemezo ku ngabo atabanje gusaba uburenganzira n’abaminisitiri n’ubwo yari Umugaba w’Ikirenga, gusohoka mu gihugu atabanje kubimenyesha Minisiteri yari ibishinzwe, gushyiraho abayobozi keretse mu gihe abanje kubimenyesha guverinoma, gutanga ubutumwa ku baturage atabanje kubimenyesha abaminisitiri no gusinya ku mategeko atabanje kubyemererwa n’Inteko ishinga amategeko n’abaminisitiri.
Bivugwa ko kuvanga ingabo za Leta n’iza FPR Inkotanyi hamwe n’ububasha bwambuwe Habyarimana ari byo byatumye amasezerano adashyirwa mu bikorwa, kuko byakuruye umwuka mubi ku butegetsi bwe. Na nyirubwite yigeze kuvuga ko atari amasezerano ahubwo ari ‘ibipapuro’.


