Uganda: Se wa Jacob Oulanyah yongeye gushimangira ko yazize amarozi

Nathan Okori, se wa Jacob Oulanyah wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yongeye gushimangira ko umuhungu we yazize amarozi. Okori yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu muhango wo gushyingura uriya muhungu we wabereye mu karere ka Omoro. Yavuze ko amarozi Oulanyah yahawe yagize ingaruka mbi ku buzima bwe, ku buryo igihe […]

General Makenga aravugwaho kuba mu mirwano ya M23 na FARDC

General Sultan Makenga bivugwa ko ari umuyobozi wa M23, byatangajwe ko yaba ari mu b’imbere mu mirwano uyu mutwe witwaje intwaro uhanganyemo n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC. M23 yari imaze iminsi ihanganiye na FARDC muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, ibinyujije mu Muvugizi wayo Major Willy Ngoma, tariki ya 1 Mata […]

Igikomangoma Charles cyifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka28

char.jpg

Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza gifite izina ry’i Bwami rya Prince of Wales cyifatanyije n’u Rwanda kwunamira no kwibuka ku nshuro ya 28 abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko byatangarijwe ku rubuga rwa Twitter rwacyo, iki gikomangoma cyibutse abazize jenoside kuri uyu wa 7 Mata 2022, kiri kumwe n’Umunyarwanda Eric Murangwa Eugène wabaye umukinnyi w’umupira […]

#Kwibuka28: Uko Mukagasana yari yarazinutswe kuri Kiliziya ya Cyanika i Nyamagabe

Mukagasana Maria warokotse wenyine mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nyuma yo kubura umugabo we n’abana babiri bari bafite biciwe aho bari bahungiye mu gikari cya kiliziya ya Cyanika muri Nyamagabe, kongera gutekereza gushaka akabyara byongereye ibyiringiro n’icyizere cyo kubaho nyuma Ku kiriziya ya Cyanika mu gikari cyaho, Mukagasana avuga ko ariho […]

JB Kalisa urges Africa to facilitate trade under AfCFTA

CEO of EABC (East African Business Council), John Bosco Kalisa, urges the African governments to facilitate the trade under the AfCFTA (African Continental Free Trade Area). Mr. Kalisa made the call during the ECA (Economic Commission for Africa) and EABC webinar on ‘Financing Recovery from Covid-19 Status of the AfCFTA Negotiations and Implications to the […]

Rabat : Sa Majesté Le Roi Mohammed VI du Maroc reçoit le Président du Gouvernement espagnol, Monsieur Pedro Sanchez

Sa Majesté Le Roi Mohammed VI du Maroc, a reçu, le jeudi 07 avril 2022, au Palais Royal de Rabat, Monsieur Pedro Sanchez, Président du Gouvernement Espagnol, qui effectue, à l’invitation du Souverain, une visite au Maroc. Cette rencontre s’inscrit dans le cadre d’une nouvelle étape de partenariat entre les Royaumes du Maroc et d’Espagne […]

FARDC yaba yamaze gufata ibirindiro bikuru bya M23

Amakuru ataremezwa aravuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zaba zamaze gufata umusozi wa Chanzu uherereye mu Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyepfo, wari umaze igihe ari ibirindiro by’umutwe wa M23. Ni nyuma y’imirwano yatangiye saa kumi zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu. Amakuru mu gitondo yatangwaga na bamwe mu basirikare […]

7/4/1994: Itariki y’urwibutso rubi cyane kuri Uwitije wari utuye CEJM

Tariki ya 7 Mata mu mwaka wa 1994, umunsi ukurikira ijoro ry’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana. Uwitije Alexandre wari utuye ahitwa CEJM mu Murenge wa Kigarama ubu ni mu Karere ka Kicukiro; avuga ko atazibagirwa ibyatangiye kumubaho. Uwitije yabwiye RBA ko iyi tariki ayifata nk’intangiriro y’urugendo rwo gutotezwa kuko ari nabwo […]

Perezida Paul Kagame yahuriye na Museveni i Nairobi baraganira (Amafoto)

img_20220408_110954.jpg

Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, bahuriye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta i […]

Rulindo: Bibutse jenoside yakorewe Abatutsi, Meya aha ubutumwa abagoreka amateka yayo

img-20220408-wa0021.jpg

Mu karere ka Rulindo kuri uyu wa 7 Mata 2022, habereye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo umushyitsi mukuru, Guverineri Nyirarugero Dancille, Meya Mukanyirigira Judithe uyobora akarere ka Rulindo, Hon. Mukayijore Suzana, abo […]

Igisubizo cya Uwilingiyimana kuri Ngeze Hassan wamubwiye ko ashoje intambara

Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru tariki ya 31 Ukuboza 1993 ubwo haburaga amasaha make ngo hajyeho guverinoma y’inzibacyuho yari yemejwe mu masezerano Leta yariho yaragiranye n’ishyaka FPR Inkotanyi. Uwilingiyimana yavuze ko aya masezerano yasinyiwe i Arusha tariki ya 4 Kanama 1993 mu ngingo yayo ya 72, […]

Impano yonyine abacitse ku icumu dufite ni ukubabarira_Sibomana abwira Perezida Kagame

Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’iminsi 100 yo kubibuka ku nshuro ya 28, kuri uyu wa 7 Mata 2022. Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, wumvikanyemo ubuhamya bwa Sibomana Jean Népomuscène warokokeye jenoside muri Gatsibo, akaba ayoboye umuryango Ibuka muri aka karere. Sibomana yasobanuye uburyo […]

Imbwirwaruhame yose Perezida Kagame yavugiye ku Gisozi hatangizwa #Kwibuka28

Iyi mbwirwaruhame yashyizwe mu Kinyarwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, ( RBA) nyuma y’aho kuwa 7 Mata 2022 yavuzwe na Perezida Kagame mu rurimi rw’ICyongereza mu rwego rwo korohereza abanyamahanga bari baje kwifatanya n’ u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Kagame ati ” Mbere na mbere, ku munsi nk’uyu, isaha, […]

Gicumbi: Polisi yafunze ukekwaho gukubitira umuturage ‘mu maso y’ubuyobozi’ no kumutoteza kuko ari ‘Umututsi’

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Ndayisenga Paul wo mu murenge wa Rushaki w’akarere ka Gicumbi, ukekwaho gukubita, gukomeretsa ndetse no gutoteza umuturage mugenzi we amwita Umututsi. Polisi yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iti: “Mwaramutse, Twafashe Ndayisenga Paul ucyekwaho gukubita no gukomeretsa Amizero Grace. Byabereye […]

Bangui: Perezida Touadéra yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka28

touad-3.jpg

Perezida wa Repubulika ya Centrafrica (CAR), Faustin-Archange Touadéra n’abandi bayobozi bakuru mu gihugu cye bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uyu wa 7 Mata 2022, mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bihe byombi byatangijwe ku mugaragaro n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, […]