img-20220408-wa0021.jpg

Rulindo: Bibutse jenoside yakorewe Abatutsi, Meya aha ubutumwa abagoreka amateka yayo

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Rulindo kuri uyu wa 7 Mata 2022, habereye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo umushyitsi mukuru, Guverineri Nyirarugero Dancille, Meya Mukanyirigira Judithe uyobora akarere ka Rulindo, Hon. Mukayijore Suzana, abo mu nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Meya Mukanyirigira mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yatangaje ko uyu muhango waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere ku murenge wa Rusiga, gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abantu 3 bazize jenoside mu rwibutso rwa Mvuzo ruri mu murenge wa Murambi ubu rushyinguyemo imibiri 6703, ubuhamya bw’uwarokotse n’ikiganiro.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Meya Mukanyirigira yagize ati: “Twabanje kwihanganisha buri muntu wese wari uri aho twibukiye n’Abanyarwanda bose muri rusange kuko iki ni igikorwa kireba buri Munyarwanda wese. Ni amateka afite uko yagenze, n’abiha kuyagoreka ntibizashoboka kuko ntazanahinduka.”

Meya Mukanyirigira avuga ko akarere ka Rulindo gafite amateka yihariye ya jenoside, kuko yageragejwemo mbere y’uko itangira mu gihugu hose mu mwaka w’1994.

Ati: “Akarere ka Rulindo kashegeshwe na jenoside cyane, kagaragayemo igerageza rya jenoside muri 1992 ahitwa mu Gasaka mu Murenge wa Mbogo, hari muri Komini ya Mbogo y’icyo gihe. Ni bwo batangiye kwica Abatutsi, n’abenshi bari baragiye mu 1994. Abatutsi benshi bo muri kariya karere ntabwo babiciye aho bari batuye muri Mbogo aho ngaho, babiciye hirya no hino aho bari barahungiye, za Bugesera barameneshejwe, za Muyumbu, Kigali ndetse n’ahandi.”

Muri uyu muhango kandi, Meya yashimiye ingabo za RPA zari ziyobowe na Paul Kagame zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko kugira uruhare mu kubaka u Rwanda kandi rugashyigikirwa n’ababyeyi.

Muri iki cyumweru cy’icyunamo, akarere ka Rulindo kateganyije gukomereza ibiganiro by’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi ahantu hatandukanye, nko: mu nsengero, muri za kiliziya no mu misigiti, bikazanakorerwa mu nzego za Leta. Kizasorezwa ku rwibutso rwa Rusiga tariki ya 13 Mata, ahazashyingurwa mu cyubahiro imibiri ibiri, umwe wabonetse mu murenge wa Shyorongi, undi wari ushyinguye mu buryo butameze neza.
img-20220408-wa0021.jpg
img-20220408-wa0008.jpg
img-20220408-wa0022.jpg
img-20220408-wa0023.jpg
img-20220408-wa0014.jpg
img-20220408-wa0016.jpg
img-20220408-wa0015.jpg
img-20220408-wa0006.jpg
img-20220408-wa0007.jpg
img-20220408-wa0017.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *