Tariki ya 7 Mata mu mwaka wa 1994, umunsi ukurikira ijoro ry’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana. Uwitije Alexandre wari utuye ahitwa CEJM mu Murenge wa Kigarama ubu ni mu Karere ka Kicukiro; avuga ko atazibagirwa ibyatangiye kumubaho. Uwitije yabwiye RBA ko iyi tariki ayifata nk’intangiriro y’urugendo rwo gutotezwa kuko ari nabwo yabuze abagize umuryango we bose. Yagize ati “Amasasu yaracicikanaga cyane, amafirimbi, noneho twari duturanye n’impuzamugambi, urubyiruko rwa CDR rwabaga hano CEJM. Itariki ya 7 nyifiteho amateka mabi n’urwibutso rubi cyane kuko icyo gihe ni bwo natangiye urugendo rwo kubura umuryango: nakubwiye ko hano twari abantu 9 ariko ubu ni jye uriho jyenyine. Iyo tariki ni bwo nabonye abantu batangira kudusenyera; iyi nzu mubona bayishyize hasi ndongera ndazamura bushya, icyo gihe ni bwo natangiye kubundabunda, ntangira kwihisha umunsi wose watangiye nkangutse sinongeye gusinzira kugeza jenoside ihagaritswe.” Inyandiko ya Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), igaragaza ko tariki ya 7 mata mu 1994 habaye ibitero byari bigamije kwica abatutsi bari bahungiye kuri stade Amahoro cyane ko hari harinzwe n’ingabo za Loni zizwi nka Minuar, muri centre christus i Remera ndetse ubwicanyi bukorwa ku buryo bw’indengakamere mu bice bya Kanombe ahaguye Abatutsi barenga 800. Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali na ho ubwicanyi bwarakomeje nko mu bice bya Kacyiru, Kimihurura n’ahandi. Usibye mu mugi wa Kigali abatutsi bahise bicwa ku ikubitiro ku itariki ya 7 Mata, hirya no hino mu maperefegitura naho abututsi bakomeje kwicwa nko muri perefegitura ya Gitarama, iya Gisenyi, iya Cyangugu, iya Ruhengeri, iya Kigali ngari n’ahandi. Iki kikaba ari ikimenyetso cy’uko umugambi wa jenoside wari warakwijwe mu gihugu hose mbere.


