Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’iminsi 100 yo kubibuka ku nshuro ya 28, kuri uyu wa 7 Mata 2022.
Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, wumvikanyemo ubuhamya bwa Sibomana Jean Népomuscène warokokeye jenoside muri Gatsibo, akaba ayoboye umuryango Ibuka muri aka karere.
Sibomana yasobanuye uburyo jenoside yateguwe iwabo n’abarimo Gatete Jean Baptiste, wakoreshaga umutwe w’Interahamwe wari ugizwe n’abagabo n’abasore, Interamwete zari zigizwe n’abagore, ndetse ngo yanatozaga n’abana bari bagize umutwe witwa Imiyugiri.
Muri ubu buhamya burebure, yasobanuye uburyo Abatutsi bageze aho bahigwa amanywa n’ijoro, bagatemwa, bakajugunywa mu rwobo, abandi bagatwikwa.
Sibomana wari ukiri muto mu gihe cya jenoside yasobanuye n’uburyo ingabo z’umutwe wa RPA wari ushamikiye ku ishyaka FPR Inkotanyi babohoye igihugu, bamutabaye.
Sibomana arashimira Leta yahisemo kunga ubumwe bw’Abanyarwanda yafashije abarokotse jenoside kongera kugira icyizere cy’ubuzima. Ati: “Ndashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Kudufata mukatujyana kwiga nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mwarakoze cyane. Ese ubu twari kuba tumeze gute iyo tutabasha gusubira ku ishuri?”
Yakomeje ashimira ababyeyi bemeye kurera abana bari basigaye ari imfubyi. Ati: “Ndagira ngo nshimire ababyeyi batwitangiye. Leta yaratwishyuriraga ariko tukagomba kugira n’aho dutaha cyane cyane mu biruhuko. Wasangaga umubyeyi afite abana 10 cyangwa barenga. Nshimire bagenzi banjye b’urungano kuba namwe mwarumviye Leta, mukumvira n’abo babyeyi n’ubwo batari abanyu by’umubiri, mugasubira kwiga, uyu munsi mukaba muri mu nshingano.”
Kuri Leta y’u Rwanda, Sibomana yagize ati: “Turashimira Leta y’u Rwanda mu buryo bwagutse cyane. Icya mbere kuba tugenda turi amahoro, icya kabiri, kuba hariho gahunda ifatika yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, icya gatatu, kuba twese twisanga mu bikorwa by’itera’bere. Ariko igikomeye muri byo Nyakubahwa ni uko mutwigisha ubumwe, turabishyigikiye. Impano yonyine abacitse ku icumu dufite, dushobora gutanga hejuru y’ibyo byose mwadukoreye ni ukubabarira.”
Sibomana yavuze ko ku giti cye yamaze kubarira, kandi azi n’abandi benshi babikoze.

2 Responses
Impano yonyine abacitse ku icumu dufite ni ukubabarira_Sibomana abwira Perezida Kagame
rwose turashima ibyakozwe n’inkotanyi ariko cyane ubwrnge n’umutima wa Paul Kagame. N’isi irabizi. ariko noneho kubera igikundiro cye n’uurukundo benshi ku isi ariko afurika by’umwihariko hari abakagombye gutera ikirenge mucye bamufasha mu rwanda barimo bamuhemukira. Politiki ye bayiciye amazi kubera ko abizeye cyane bakabona akurikiranye iby’afurika bagasigara batobanga. Muzarebe ukuntu bahagaritse abakozi ba leta mu buryo budasanzwe ndetse mu gihe cya Covid barangiza bakamubeshya ko hari icyo bateganyiriza abasezerewe bataranamusobanurira uko byagenze. Musonera Gaspard ps wa Mifotra yigeze kubwira abakuriye ibigo ngo uyu ni umwanya mwiza wo kwikiza abo mudashaka ntimuzambaze undi mwanya maze nabo barihimura. Ngaho muri Rab,mifotrra ubwayo,nwc n’ahandi. abashinzwe guha H.R amakuru mujye mumubwira ko hari abamwicira gahunda kandi babikurikirane pee. Abantu bararenganye rwose kubera amarangamutima barangiza ngo tuzarwubaka…