Amakuru ataremezwa aravuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zaba zamaze gufata umusozi wa Chanzu uherereye mu Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyepfo, wari umaze igihe ari ibirindiro by’umutwe wa M23.
Ni nyuma y’imirwano yatangiye saa kumi zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.
Amakuru mu gitondo yatangwaga na bamwe mu basirikare ba FARDC, yavugaga ko Ingabo za Congo zari zamaze kuzenguruka uriya musozi ufatwa nk’ibirindiro bikuru bya M23.
Byari nyuma yo kwigarurira imidugudu itandukanye nka Rugogo, Ruyenzi na Musongati.
Amakuru avuga ko kwigarurira utu duce byakurikiwe n’imirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye ndetse n’izoroheje hagati ya FARDC yashakaga gufata Chanzu na M23 yageragezaga kuyisubiza inyuma, gusa birangira M23 ivuye mu birindiro byayo ihunga yerekeza mu gice cy’amajyepfo.
Kugeza ubu nta ruhande rurigera rugira icyo rutangaza kuri aya makuru.
Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru cyakora cyo M23 yari yatangaje ko yagabweho igitero na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR urwanyanya ubutegetsi bw’u Rwanda cyo kimwe na Nyatura, gusa abarwanyi bayo bihagararaho ku buryo ngo umwanzi yakijijwe n’amaguru.
M23 iheruka gutangaza ko yahagaritse imirwano, ivuga ko izakomeza kwirwanaho mu gihe cyose izagabwaho ibitero na FARDC, ngo kuko bigaragara ko Igisirikare cya RDC gishyize imbere intambara aho guha umwanya inzira y’ibiganiro.

6 Responses
Depite Nyirahirwa yavuze ko bibabaje kubona u Rwanda rwaka inguzanyo kandi rwarananiwe no gukoresha ayo ruhabwa n’abaterankunga
Uyu mudepite avuze ikintu cuiza rwose. Banarwbe na ruswa iri mu bashinzwe kwishyura ba rwiyemezamiro kuko ishyamba atari ryeru.
Nibura abayibozi bibigo bya Leta/intara/Umugi wa Kigali babanze barebe niba ba rwiyemezamirimo bishyurwa uko bakurikiranye mu gutanga fagitire

Ibyo uwomudepite,avuganibyo,nonese,kuguza kandi harayubuntu,ntibibabaje,ibyo nukutudidiriza, iterambere,nibikosokepe! Thx ndabakunda

Hari imitungo ya Leta amazu yakoreragamo inkiko z’ibanze yangirika cyane kandi ikaba itavugwaho nabyo bazabikurikirane.Ayo mazu akoreshwe ibindi cg ahabwe imirenge n’uturere bibyazwe umusaruro.