Nathan Okori, se wa Jacob Oulanyah wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yongeye gushimangira ko umuhungu we yazize amarozi.
Okori yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu muhango wo gushyingura uriya muhungu we wabereye mu karere ka Omoro.
Yavuze ko amarozi Oulanyah yahawe yagize ingaruka mbi ku buzima bwe, ku buryo igihe yajyanwaga kuvuzwa hanze y’igihugu bitari bigishoboka ko yakira.
Ati: “Ntabwo ndi mu cyunamo cy’ubusa. Ndangira ngo nsobanure neza ko Jacob Oulanyah yarozwe. Yarabimbwiye. Abaganga bagerageje kurwana n’uburozi. Bwari bwarangirije cyane ubuzima bwe ku buryo atari gushobora gukira.”
Nathan Okori yemeje ko umuhungu we yarozwe, mu gihe Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Dr Ruth Aceng, ku wa Kabiri w’iki cyumweru yatangaje ko yazize Kanseri yatumye ibice bimwe by’umubiri we binanirwa gukora.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni we yaherukaga gusaba Polisi guta muri yombi abakwirakwiza inkuru z’uko Oulanyah yarozwe kugira ngo babiryozwe.
Umubyeyi wa Oulanyah yakomeje asaba Leta ya Uganda kurangiza imishinga umuhungu we yari yaratangiye, irimo kubaka umudugudu w’icyitegererezo ndetse ikanita ku muryango we.
Ati: “Jacob ntiyari umuhungu wanjye, yari umuhungu w’igihugu cyose. Jacob yitaga ku bantu benshi bari batunzwe na we. Yasize imishinga myinshi atarangije. Guverinoma ikwiye kwita ku nzu ye kugira ngo amafaranga y’ubukode azayivamo azite ku muryango ndetse n’abuzukuru yasize. Jacob yari nk’umubyeyi kuri twe.”
Okori yasabye Rt. Hon Anita Among wasimbuye umuhungu we na we gufata inshingano nk’iz’umubyeyi.
Yasabye kandi Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Alfonse Owiny-Dollo gutanga ubufasha mu gukumira umugore atatangaje amazina ushaka kwigarurira umutungo wa Oulanyah.
Ku wa 20 Werurwe ni bwo Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko Jacob Oulanyah yapfuye aguye muri Amerika aho yari yaragiye kwivuriza.
Oulanyah yapfuye nyuma y’igihe kitageze ku mwaka atorewe kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda.


