touad-3.jpg

Bangui: Perezida Touadéra yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka28

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Centrafrica (CAR), Faustin-Archange Touadéra n’abandi bayobozi bakuru mu gihugu cye bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa 7 Mata 2022, mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bihe byombi byatangijwe ku mugaragaro n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ku rwibutso rwa Kigali.

Muri CAR naho, Ambasade y’u Rwanda yateguriye uyu muhango muri hoteli Ledger Plaza iherereye mu murwa mukuru, Bangui. Perezida Touadéra, bamwe mu bagize guverinoma y’igihugu cye, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abadipolomate batandukanye n’abashinzwe umutekano bari bahari.

Ambasaderi w’u Rwanda muri CAR, Kayumba Olivier mu ijambo yafashe, yashimiye abitabiriye uyu muhango ku bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe, abasobanurira amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi n’uko u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma yayo, ndetse n’impamvu nyamukuru habaho umuhango wo kwibuka.

Ambasaderi Kayumba yagize ati: “Turibuka kugira ngo tutazibagirwa, mu guha icyubahiro abazize jenoside, mu guha icyubahiro agaciro k’abarokotse, no guha icyubahiro ugukomera kw’Abanyarwanda bunze ubumwe, bakiyunga.”

Muri CAR, u Rwanda ruhafite ingabo (abasirikare n’abapolisi) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’iziri mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi.

touad-3.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *