Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza gifite izina ry’i Bwami rya Prince of Wales cyifatanyije n’u Rwanda kwunamira no kwibuka ku nshuro ya 28 abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko byatangarijwe ku rubuga rwa Twitter rwacyo, iki gikomangoma cyibutse abazize jenoside kuri uyu wa 7 Mata 2022, kiri kumwe n’Umunyarwanda Eric Murangwa Eugène wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba n’umwe mu barokotse.
Igikomangoma Charles kandi cyari kumwe Laura Marks uyoboye Holocaust Memorial Day Trust, umuryango mpuzamahanga wibuka jenoside yakorewe Abayahudi n’izindi zose zabaye ku Isi zirimo iyakorewe Abatutsi, iyo muri Cambodia, Darfur na Bosnia, hamwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Olivia Marks-Woldman.
Iki gikomangoma mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bazize jenoside, cyateye igiti ku rugo rwacyo rwa Dumfris House. Kuri uru rubuga handitswe hati: “Kwibuka means remember (yabwiye abatumva Ikinyarwanda igisobanuro cy’ijambo) kandi mu Kwibuka 28 hibukwa abazize jenoside yakorewe Abatutsi yabereye mu Rwanda. Ejo, Prince of Wales yateye igiti kuri Dumfries House mu kuzirikana abishwe.”
Igikomangoma Charles byateganyijwe ko ari cyo kizima ingoma y’ubwami bw’u Bwongereza mu gihe Umwamikazi Elizabeth II yazaba atanze. Ni cyo kandi kizamuhagararira mu nama nkuru ya Commonwealth (CHOGM) izabera i Kigali muri Kamena 2022.



