Uganda: Umugabo aravugwaho kwica intare n’amaboko ye, mbere y’uko iribwa n’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu karere ka Ganga ho mu Burasirazuba bwa Uganda, aravugwaho kwicisha intare y’ingabo amaboko ye mbere yo kubagwa n’abaturage bakayirya.

Inkuru y’uyu mugabo udasanzwe ni imwe mu ziri kuvugwa cyane ku rubuga rwa Twitter.

Amafoto yashyizwe kuri uru rubuga yerekana uyu mugabo afite ibikomere byinshi ku mubiri bivugwa ko yatewe n’iriya ntare ubwo bari bahanganye.

Andi mafoto yerekana iriya ntare yapfuye, andi akerekana abaturage bamaze kuyikuraho urupfu bari kuyibaga.

Ikigo cya Uganda Gishinzwe inyamaswa zo mu gasozi cyemeje ko iriya ntare yishwe mbere y’uko abaturage bayadukira bakayibaga.

Iki kigo cyavuze ko iyi ntare yari imaze igihe yica amatungo y’abaturage nyuma yo gutoroka Pariki y’Igihugu ya Kibale.

Cyakora cyo bitandukanye n’ibyavuzwe, ikigo UWA mu itangazo cyasohoye cyavuze ko iriya ntare yarashwe n’umusirikare wa UPDF, mbere y’uko abaturage barimo bayirukankana bayibaga bakagabagabana inyama zayo.

Iki kigo cyunzemo ko hari abaturage iriya ntare yakomerekeje mbere yo kwicwa, gusa cyizeza ko kigomba kubavuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *