Umukoresha uwo ari we wese uzirukana umukozi mu buryo budakurikije amategeko bigashora leta mu gihombo,uwo mukoresha ni we uzajya yirengera akanishyura ibyo bihombo ku giti cye aho kwishyurwa na leta nk’uko byatangajwe na minisiteri y’umurimo kuri uyu wa kabiri.
Minisiteri w’umurimo, Judith UWIZEYE yakomoje kuri ibi ubwo yatumizwaga na komisiyo y’imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite ngo atange ibisobanuro ku bibazo byaragajwe muri raporo ya komisiyo y’abakozi ba leta ya 2015-2016.
Mu bibazo byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba leta harimo n’ibirebana n’abakoresha muri leta ngo birukana uko biboneye abakozi nta gukurikiza ingingo n’imwe y’amategeko, bigatuma leta ishorwa mu gihombo cy’amafaranga abarirwa mu mamiliyari kuko iregwa n’abo bakozi birukwanywe igatsindwa mu nkiko igasabwa kwishyura.
Iyi raporo ikaba inavuga ko kuva mu 2012 kugeza mu mpera za 2015, Guverinoma y’u Rwanda yatsinzwe imanza yashowemo ku kigero cya 75%.
Ibirego 154 byatanzwe kuva mu 2012 nk’uko raporo ivuga, birega ibigo bya leta 51 byiganjemo uturere na za minisiteri, aho abakozi 254 batanze ibirego ahantu hatandukanye kandi bikarangira batsinze.
Iki cyatumye bamwe mu badepite bagize komisyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko babaza minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo igikorerwa abakoresha birukana abakozi uko biboneye .
Minisitiri Judith Uwizeye avuga ko kuri ubu umukoresha uzajya ufata icyemezo cyo kwirukana umukozi bikagaragara ko yabikoze mu buryo budakurikije amategeko,agomba kwirengera inkurikizi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko bagaragarije minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo igisa no kugenda gahoro mu guhana abakoresha badakurikiza amategeko mu gufata ibyemezo bishora leta mu gihombo dore ko abamaze guhanwa batarenze 3 gusa kandi urutonde ruri muri raporo y’abakozi ba leta ari rurerure.Minisiteri y’abakozi ba leta ivuga ko irimo gukorana bya hafi n’iyubutabera kugira abatarahanwa nabo bahanwe.
Minisitiri Uwizeye yabwiye abagize inteko ishinga amategeko ko ubufatanye n’izindi nzego bwafashije guverinoma kumenya bamwe mu bayobozi bagomba kuzakurikiranwa bakabazwa amakosa bakoze mu bijyanye no gucunga ibya leta.
Nubwo minisitiri w’ubutabera nawe wari watumijwe yavuze ko nubwo guverinoma itarabona imibare ya nyayo y’umubare w’amafaranga yabuze muri izi manza, abantu bagera ku 152 bamaze gusabwa kwikemurira ikibazo cyo kuba baratsinzwe mu rukiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


