Mu Karere ka Gakenke ku Cyumweru, mu gihe hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga 300 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rw’akarere, harimo ine yabonetse nta makuru atanzwe n’abaturage bazi aho iherereye. Imiri 10 yakuwe mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze itari ishyinguye mu cyubahiro, 4 yabonetse mu mirenge ya Janja , Muhondo na Minazi y’Akarere ka Gakenke nta makuru atanzwe n’abayafite, naho 301 yimuwe mu rwibutso rwa Rushashi rwari rutajyanye n’igihe. Abafite ababo bashyinguwe, bishimira ko baruhukiye ahabesha agaciro nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza. Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Gakenke hari hasanzwe hasyinguwemo imibiri 1571. Uhagarariye Umuryango Ibuka muri aka karere, Dunia Saadi, avuga ko uru rwibutso rukeneye kwagurwa kugira ngo imibiri irushyinguyemo ibungabungwe uko bikwiye. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko umwaka utaha w’ingengo y’imari, uru rwibutso rw’Akarere ruzagurwa rugashyingurwamo imibiri yo mu zindi nzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi zisigaye muri aka karere, kuko bateganya kuzasigarana rumwe. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, asaba abagifite amakuru y’aho abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe kuyatanga nabo bagashyingurwa mu cyubahiro. Muri gahunda yo kugabanya umubare w’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, Akarere ka Gakenke kahoze gafite inzibutso 7, ubu kageze kuri eshatu, zishyinguyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 2,288. Ifoto: RBA


