Ihuriro rishinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’Arusha n’itegeko nshinga mu Burundi (CNARED) ritangaza ko ritashoboye gushyira mu bikorwa imigambi yo ryari ryiyemeje, ku ikubitiro CNARED ngo yari yiyemeje kuba abayigize bazaba bavuye mu buhungiro mu mezi icyenda ariko birangira bibananiye.
Anicet Niyonkuru, umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro avuga ko hari ibikorwa byinshi bagezeho ariko ko umugambi nyamukuru wakomeje kunanirana bitewe n’uko leta ya Nkurunziza yakomeje kubashyiraho amananiza igamije kubaca intege no kubacamo ibice
Niyonkuru yagize ati “Mu ntangiriro twari twiyemeje kuba twagarutse mu gihugu cyacu mu gihe cy’amezi 9 tugafatanya kunga igihugu no kugarura amahoro n’umutekano ariko byaratunaniye”
Niyonkuru yavuze ko CNARED yari yiyemeje ko muri ayo mezi izaba yarashoje ibiganiro na guverinoma y’u Burundi birebana n’uko iki gihugu cyategekwa hakurikijwe amategeko gusa ngo ibi nabyo ntibirasozwa, ati “twamaze kuvugana na guverinoma ariko bigaragara ko leta idashaka gukomeza inzira y’ibiganiro”
Gaston Sindimwo, visi perezida wa mbere mu Burundi aherutse gutangaza ko CNARED ari ihuriro ryaba rihagarariwe n’igihugu cy’Ububiligi kuri ubu kitagicana uwaka n’u Burundi gusa ngo ibyo aba bose bakwigira barushwa n’ubusa kuko ntacyo bashobora gukora kuri leta y’u burundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ihuriro CNARED riherutse kuvugwamo gucika ibice ubwo amashyaka atatu ariyo Sahwanya Frodebu, ADR na CNDD yisangaga ari yo yonyine yitabiriye ibiganiro n’umuhuza Mkapa byabaye ku wa 16 Mutarama 2017, ibi bibazo byiyongereye ku kuba bamwe mu banyamuryango ba CNARED nka Sylvestre Ntibantunganya barafashe icyemezo cyo kugaruka mu Burundi ku giti cyabo.
Ibya byaje bikurikira ko komite nyobozi ya CNARED yari yaramaze kwiyemeza ko iri huriro ritazongera kwitabira ibiganiro n’umuhuza Banjamin Mkapa muri Tanzaniya nyuma yo kumushinja kubogamira kuri perezida Nkurunziza Pierre.
Agaruka kuri iki kibazo cyo gucikamo ibice, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNARED, Anicet Niyonkuru yavuze ko Atari ugucikamo ibice ko ahubwo ari ukugaragaza ko abagize iri buriro bafite inyota yo gutaha bakajya kubaka u Burundi bwashegeshwe n’amakimbirane yakuruwe na perezida Nkurunziza wanze kurekura ubutegetsi akabugumaho mu buryo bunyuranyije n’itegeko nshinga ndetse akananyuranya n’ibikubiye mu masezerano y’Arusha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


