Amatsinda y’impunzi ziva mu bihugu byo mu Biyaga Bigari kuri uyu wa kabiri hafashwe icyemezo cyo kuyabuza kwinjira ku butaka bwa Tanzania, aho guverinoma y’iki gihugu yababwiye ko nta mpamvu z’umutekano mucye mu bihugu by’ibituranyi zatuma bahabwa ubuhunzi.
” Twe muri Tanzania, ntitucyakira amatsinda y’impunzi aturuka mu karere k’Ibiyaga Bigari “, uwo ni minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihugu, Mwigulu Nchemba ubwo yatangizaga igikorwa cyo gusenya intwaro nto. Minisitiri Nchemba akaba yavuze ko Tanzania izajya yakira gusa abimukira ku giti cyabo ariko nabo bakazajya bagenzurwa bikomeye n’abayobozi babifitiye ububasha mbere yo kubaha ubuhunzi.
Abazajya bemererwa ubuhunzi nk’uko yakomeje avuga, bazajya bacumbikirwa mu nkambi yabagenewe isanzweho kuko ngo nta gahunda guverinoma ifite yo gufungura indi nkambi. Impunzi zagiye zihungira muri Tanzania zimwe na zimwe zikaba zishinjwa kuba zaragiye zinjirana intwaro bigatuma ibibazo by’ubujura bukoreshejwe intwaro bwiyongera bigahungabanya umudendezo w’abaturage.
Minisitiri yongeyeho ko guverinoma yahagaritse guha ubwenegihugu amatsinda y’impunzi nk’uko iherutse kubigenza ku mpunzi z’Abarundi, ahubwo ubwenegihugu ngo bukazajya buhabwa umuntu ku giti cye ubusabye nk’uko Daily News dukesha iyi nkuru ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavuze ko ubu buryo bwa mbere bwateje ikibazo gikomeye ku bwirinzi no ku mutekano by’igihugu cyane cyane mu bice byakiriye abimukira cyane bitewe n’ibyaha byiyongereye nk’ubwicanyi n’ubujura bukoreshejwe intwaro.
Komiseri wa polisi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa, Nsato Marijani avuga ko intwaro zitemewe 5,608 ari zo zari kuri gahunda yo gusenywa. Izi ntwaro zirimo pistols 21, imbunda ngufi 606, kalachnikov 166, imbunda zizwi nka rubaho 300, pistols zitari iza nyazo 21, imbunda 3 za FN,imbunda ya G3, SAR 3 n’intwaro gakondo 4,487.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


