Umuvugabutumwa washinze itorero New Covenant Kingdom Citizen, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yemeza ko Imana itigeze itererana Abatutsi mu gihe bakorerwaga jenoside.
Mu kiganiro yagiriye kuri Jalas Official TV nk’umuntu wari uriho ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi, yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye muri icyo gihe.
Abajijwe niba Imana itarigeze itererana Abatutsi, Apôtre Mutabazi yasubije ati: “Urambajije ngo Imana yateye abantu umugongo icyo gihe? Oya, Imana yari ihari.”
Uyu muvugabutumwa yasobanuye ko yari kwemera ko Imana yateye umugongo Abatutsi, iyo Inkotanyi zidafata ubutegetsi. Ati: “Nari kuvuga ko Imana yari yateye umugongo abantu iyo iriya Leta irwanya Inkotanyi ikazitsinda, yanamaze gukora jenoside. Burya umuntu wagumanye ubutegetsi byanagorana ko UN imushinja ngo jenoside. Byajya bivugwa gusa ariko ntabwo byagira imbaraga.”
Yakomeje abisobanura ati: “Ariko ikigaragaza ko Imana itatereranye Abanyarwanda ni uko yavuze iti ‘Aba bantu ibintu bateguye ’73 nararebaga, ’59 nararebaga, sinabyishimiye, kuzamuka kuzamuka, babuza abantu kujya mu mashuri, ndi Imana idahutiraho, yego urabikora nkakwihorera, ukibwirwa nko mpwanye na we’ ariko hariya iravuga iti ‘Inkotanyi ziba urubavu ruto, zigira intwaro nke, ndaziha gutsinda kudashingiye ku bikoresho’.”
Ingabo za RPF Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, zirutsinda tariki ya 4 Nyakanga 1994, zihagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi.


