Congo yemeye gutiza u Rwanda hegitare 12,000 z’ubutaka bwo guhinga

Igihugu cya Repubulika ya Congo-Brazzaville giherutse kwemera gutiza u Rwanda ubutaka bwo guhinga bungana na hegitare 12,000. Ni nyuma y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aheruka kugirira muri iki gihugu, mbere yo kurusoza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri Congo-Brazzaville rwasize we na mugenzi, Denis Sassou Nguesso, […]

Badrama abona abakoze jenoside bakwiye igihano cy’urupfu

badr.jpg

Umuyobozi akaba na nyir’inzu ifasha abahanzi nyarwanda ya The Mane Music Label, Mupenda Ramadhan wamamaye nka Badrama abona abakoreye Abatutsi jenoside bose bakabaye bakatirwa igihano cy’urupfu. Badrama mu minsi ibiri ishize yashyize ku rukuta rwe kuri Instagram ubutumwa bugira buti: “Kuva abantu bareka kugendera ku mategeko y’Imana, bagashyiraho ayabo, Isi yahuye n’akaga. Bibiliya ivuga ko […]

Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye cyonyine ari cyo cyashobora guhagarika u Burusiya

Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky yemeje ko igihugu cye cyonyine ari cyo cyashobora guhagarika ingabo z’u Burusiya zimaze ukwezi n’igice zikigabaho ibitero. Mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 13 Mata 2022, Perezida Zelensky yasobanuye umugambi u Burusiya bwari bufite ubwo bwatangizaga ibitero, ariko bukananirwa kuwugeraho. Yagize ati: “U Burusiya bwatangije intambara […]

Rayon Sports yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama (Amafoto)

img_20220413_164800.jpg

Abakinnyi ba Rayon Sports, bamwe mu bafana ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu; basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, bunamira imibiri y’Abatutsi barushyinguyemo. Abagize iyi kipe bari bayobowe na Perezida wayo, Capt (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle cyo kimwe na Sadate Munyakazi wahoze ayiyobora. Urwibutso rwa Jenoside rwa […]

Côte d’Ivoire igiye kugira Minisitiri w’Intebe wa kane mu myaka 2

Patrick Achi wari Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, kuri uyu wa Gatatu yeguye ku mirimo ye ahita ajyana na Guverinoma ye. Minisitiri w’Intebe Achi yashyikirije Perezida Alassane Ouattara ubwegure bwe, ubwo we n’Abaminisitiri bari bagize Guverinoma ya Côte d’Ivoire bari bateraniye mu nama yabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu. Ni ubwegure Perezida Ouattara yahise yemera nk’uko […]

Lecturer for the undergraduate programs at PIASS

JOB VACANCY ANNOUNCEMENT The Protestant Institute of Arts and Social Sciences (PIASS) would like to recruit full time Lecturer for the undergraduate programs. Key duties and responsibilities Preparation and teaching Educational planning, school management, education policy and related modules. Supervision and examination of students’ dissertations Participation to development of new programs in the area of […]

Kagame expected in Jamaica

President Kagame is expected in Jamaica for a 3-day state visit, RBA sai on Twitter According to local media, President Kagame is scheduled to arrive at Norman Manley International Airport on Wednesday afternoon to a 21 gun salute. It is expected he will meet Jamaica’s Governor General and PM Holness. Kagame has since on Monday […]

Perezida wa Lithuania yatangaje ko ajyanye ubutumwa bukomeye i Kyiv

Perezida wa Repubulika ya Lithuania, Gitanas Nauseda yatangaje ko ari mu nzira yerekeza mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, aho biteganyijwe ko ahura na mugenzi we, Volodymyr Zelensky. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter mu masaha arindwi ashize kuri uyu wa 13 Mata 2022, Perezida Nauseda yatangaje ko ajyanye ubutumwa bukomeye i Kyiv bwerekeye […]

Jamaïque: Le parti d’opposition veut décerner à Kagame « l’Ordre d’excellence » au nom du peuple jamaïcain

Le Parti national populaire de l’opposition en Jamaïque salue la visite imminente du président rwandais Paul Kagame et espère qu’il recevra la plus haute distinction qui puisse être décernée à n’importe quel chef de gouvernement. Kagame doit arriver en Jamaïque le 13 avril pour une visite d’État de trois jours. Il devrait rendre visite au […]

Perezida wa Sena yavuze ubutumwa aherutse gusoma kuri Twitter bumukora ‘ahantu’

fqn6vqbwuaa17dw.jpg

Perezida wa Sena y’ u Rwanda, Dr Augustin Iyamuremye, yavuze ko hari ubutumwa bw’umudamu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aherutse gusoma kuri Twitter, akumva bumukoze ahantu nk’uko iyo mvugo isanzwe imenyerewe. Iyamuremye yabitangaje kuri uyu wa 13 Mata 2022, mu ijambo yavugiye ku irebero mu Mujyi wa Kigali. Hibukwaga abanyepolitiki batandukanye bishwe ku bwo […]

Le Rwanda et le Congo-Brazzaville signent huit pactes

Le président Paul Kagame et le président Sassou Nguesso du Congo-Brazzaville ont présidé mardi la signature de huit accords dans le cadre des efforts visant à approfondir la coopération bilatérale entre les deux pays. Les accords ont été conclus le deuxième jour de la visite du président Kagame dans le pays. Le ministre des Affaires […]

Kwizera Evariste washakanye n’umurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi

img-20220413-wa0040_1.jpg

Kwizera Evariste wamamaye kubera gushakana n’umugore umurusha imyaka 27, yongeye gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB. Amakuru Bwiza.com ifitiye amafoto n’amashusho yemeza ko Kwizera yaterewe muri yombi aho atuye mu kagari ka Ruhimbi, umurenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana, ubwo RIB yari imaze kumenyeshwa ko uyu mugabo yafashe ku ngufu umukobwa usanzwe ukora […]

Museveni agiye gusezerera abasirikare bakuru barimo Gen. Kayihura na Gen. Sejusa

Uwahoze ari umuyobozi w’ubutasi bwa Uganda, Gen David Sejusa, wasabye bwa mbere kuva mu gisirikare mu 1996 ariko akangirwa, hamwe n’uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi, Gen. Kale Kayihura, ugifite ibirego ahanganye nabyo mu rukiko rwa gisirikare, biravugwa ko bemerewe kuzasezera mu ngabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) ) muri Nyakanga uyu mwaka. Nk’uko amakuru aturuka mu […]

Abasirikare barenga 1,000 ba Ukraine bayamanitse imbere y’Ingabo z’u Burusiya

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko abasirikare barenga 1,000 ba Ukraine bamaze kuyamanika, nyuma yo kugoterwa n’ab’u Burusiya mu mujyi wa Mariupol. AFP ivuga ko uyu mujyi umaze ukwezi kurenga warazengurutswe n’Ingabo z’u Burusiya. Leta ya Ukraine ivuga ko uyu mujyi wiciwemo abaturage bayo barenga 10,000. Minisiteri y’Ingabo z’iki gihugu mu itangazo yasohoye yavuze ko […]

Gen. Mbala wagaragaje intege nke imbere ya M23 yasimbuwe ku buyobozi bw’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru

Binyuze muri telegaramu yashyizweho umukono ku ya 8 Mata ikanashyirwa ku mugaragaro ku ya 11 Mata, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Célestin Mbala, yashyizeho by’agateganyo Brig. Gen. Robert Kasongo Maloba (uri ku ifoto) ngo asimbure Komanda wa Sokola 1 Grand Nord ya FARDC. Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa Sokola 1, […]

Uko jenoside yahise itangira mu ijoro ryo kuwa 06 Mata 1994 iwabo wa Habyarimana muri Karago

Nk’uko bivugwa n’umutangabuhamya wo muri segiteri ya Rambura, mu ijoro ryo ku ya 6 Mata 1994 butaracya, Interahamwe zaraye zica Abatutsi, zitwika n’amazu yabo. Abatarapfuye muri iryo joro, bagerageje guhungira mu ishyamba rya Gishwati bamaramo nk’icyumweru, nyuma baza guhungira muri Zayire. Abatutsi bo muri iyi komini bari bazi ko interahamwe zahawe imbunda, gusa bari barabuze […]

Jamaica: Opozisiyo yasabye ko Perezida Kagame yambikwa umudali w’ishimwe

lisa_hann.jpg

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica, PNP (People’s National Party), ryagaragaje ko ryishimiye uruzinduko Perezida Paul Kagame agirira muri iki gihugu, rinasaba ko yakwambikwa umudali w’ishimwe ukomeye uzwi nka ‘Order of Excellence’. Perezida Kagame aragirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica guhera kuri uyu wa 13 Mata 2022, aho aganira na Guverineri Mukuru w’iki gihugu (ni […]

Bujumbura: Umupolisi yarashe umunyonzi n’umugenzi yari atwaye

Umupolisi w’u Burundi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize, yarashe umunyonzi wari uhetse umugenzi bose arabakomeretsa mu gace ka Mutakura, muri Zone ya Cibitoke, mu majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura. Uyu mupolisi warashe abo bagabo babiri bari ku igare yabanje kuvugana n’umunyonzi amushinja kurenga ahantu amagare na moto bitemerewe kurenga muri icyo gice cy’umurwa […]

Hamenyekanye impamvu yatumye Gen Muhoozi asiba Konti ye ya Twitter

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, byemejwe ko ari we wahisemo guhagarika urubuga rwe rwa Twitter. Kuva ejo ku wa Kabiri ni bwo abakurikira uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni batangiye kugaragaza impungenge zerekeye Konti ye ya Twitter, nyuma y’uko uwageragezaga kuyishaka yabwirwaga ko “iyi konti ntibaho”. Abenshi babanje gutekereza […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’umugore we bagiye guhanwa kubera kwica amategeko

Polisi mu mujyi wa Londres yatangaje ko igiye guca amande abantu hafi 50, barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19, aya makuru akaba yanemejwe n’ibiro bye. Umuvugizi w’Ibiro bya Ministiri w’Intebe yavuze ko Boris Johnson n’undi muminisitiri bamaze gushyikirizwa impapuro za polisi zibamenyesha ko polisi yiteguye kubafatira […]

Apôtre Mutabazi yemeza ko Imana itatereranye Abatutsi muri jenoside

Umuvugabutumwa washinze itorero New Covenant Kingdom Citizen, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yemeza ko Imana itigeze itererana Abatutsi mu gihe bakorerwaga jenoside. Mu kiganiro yagiriye kuri Jalas Official TV nk’umuntu wari uriho ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi, yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye muri icyo gihe. Abajijwe niba Imana itarigeze itererana Abatutsi, Apôtre Mutabazi yasubije ati: “Urambajije ngo Imana […]

Tariki ya 13 Mata 1994: Abatutsi bari bahungiye muri St André no muri Kiriziya ya Mutagatifu KAROLI LWANGA barishwe

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 13 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. 1. Iyicwa ry’abatutsi muri College Saint Andre I Nyamirambo Mu murenge wa Nyamirambo mu kigo cy’ishuri […]

U Rwanda na Congo-Brazaville byasinyanye amasezerano

0879feb3f2500db8de5299cf06f5b116.jpg

Mu ruzinduko arimo muri Repubulika ya Congo, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye mu bukungu harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukorikori, umuco n’ubuhanzi. Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo, ni ibiganiro byabanjirije indi nama yahuje abandi bayobozi bahagariye ibihugu byombi. Kuri uyu wa […]

Perezida wa Ukraine yemeje ko’ umugambanyi ruharwa’ wakoranaga n’u Burusiya yafashwe

Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko urwego rw’umutekano rwa SBU rwataye muri yombi umunyapolitiki ukomeye, Viktor Medvedchuk ukekwaho kugambanira igihugu, akorana n’ingabo z’u Burusiya zikomeje kugaba ibitero. Perezida Zelensky kuri uyu wa 12 Mata 2022 yashyize hanze ifoto ya Medvedchuk yambaye impuzankano y’igisirikare cya Ukraine, n’amapingu. Ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook […]

Perezida Museveni yahaye umugore ipeti rya Brigadier General

baina.jpg

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Yoweri Museveni, yazamuye mu ntera Charity Bainababo wari ufite ipeti rya Colonel, amuha irya Brigadier General. Uyu Mukuru w’Igihugu yanahaye Brig. Gen. Bainababo inshingano yo kuba umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zidasanzwe wa SFC (Special Force Command) washinzwe na Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba. Abandi basirikare bakuru bazamuwe mu ntera […]