Perezida wa Lithuania yatangaje ko ajyanye ubutumwa bukomeye i Kyiv

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Lithuania, Gitanas Nauseda yatangaje ko ari mu nzira yerekeza mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, aho biteganyijwe ko ahura na mugenzi we, Volodymyr Zelensky.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter mu masaha arindwi ashize kuri uyu wa 13 Mata 2022, Perezida Nauseda yatangaje ko ajyanye ubutumwa bukomeye i Kyiv bwerekeye ubufasha mu bya politiki n’igisirikare.

Yagize ati: “Ndimo kwerekeza i Kyiv n’ubutumwa bukomeye bw’ubufasha mu bya politiki n’igisirikare. Lithuania izakomeza gushyigikira uburenganzira bwa Ukraine ku busugire n’ubwigenge.”

Ubu butumwa bwaherekeje ifoto igaragaza Perezida Nauseda ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi n’abamurinze, iruhande rwa gari ya moshi.

Uruzinduko rwe i Kyiv rukurikiye urutunguranye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson aherutse kuhagirira, aho yahuye na Zelensky bakaganira, banatembera uyu murwa mukuru.

Perezida Nauseda na PM Boris ni bakuru b’ibihugu bagiye i Kyiv kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022 ubwo ingabo z’u Burusiya zatangizaga ibitero muri Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *