Hamenyekanye impamvu yatumye Gen Muhoozi asiba Konti ye ya Twitter

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, byemejwe ko ari we wahisemo guhagarika urubuga rwe rwa Twitter.

Kuva ejo ku wa Kabiri ni bwo abakurikira uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni batangiye kugaragaza impungenge zerekeye Konti ye ya Twitter, nyuma y’uko uwageragezaga kuyishaka yabwirwaga ko “iyi konti ntibaho”.

Abenshi babanje gutekereza ko ba nyiri ruriya rubuga ari bo bahisemo gusiba konti ya Muhoozi, kubera kunyuranya n’amabwiriza agenga imikoreshereze yarwo.

Gen Muhoozi konti ye ya Twitter yari ifite abayikurikira barenga 500,000.

Umuvugizi we, Lt Col Chris Magezi yemeje ko ari we wayihagarikiye ku giti cye, gusa ntiyatangaza impamvu yafashe uwo mwanzuro.

Umwe mu bantu ba hafi ba Gen Muhoozi yabwiye ChimpReports ko uyu musirikare yahisemo gusiba konti ye ya Twitter, nyuma yo kudashira amakenga impuzandengo y’imikurire yayo.

Uyu yavuze ko “kugeza mu minsi mike ishize, konti yariho ibona abayikurikira bagera kuri 2,000 ku cyumweru, gusa nyuma iyi mpuzandengo iza kugabanuka. Atekereza ko hari umuntu ubiri inyuma, ari na yo mpamvu yahise ahagarika konti ye.”

Gen Muhoozi mu butumwa bwa nyuma yanditse kuri Twitter ye mbere y’uko ivaho, yakomoje ku kuba urubuga rwe rwa Twitter rwari rumaze igihe rwibasirwa n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga, ibishimangira ibyatangajwe n’uriya muntu wa hafi ye.

Ati: “Ku baharanira impinduramatwara, abarwanirira ukuri, ukuri, no kureshya kw’abatuye Isi! Numva bamwe muri twebwe b’amajwi mato bavugira amamiliyoni y’abatagira kivugira bibasirwa n’ibigo binini by’ikoranabuhanga ngo baceceke! Nta bwoba! Ukuri kudahakanwa kw’abakandamizwa kuzahora gutsinda.”

Amabwiriza agenga Twitter avuga ko umuntu aba afite iminsi 30 yo kugarura Konti ye mu gihe yayisibye, nyuma y’aho akaba ari bwo ivaho burundu.

Uwatanze amakuru yavuze ko mu minsi iri imbere ari bwo Muhoozi azafata icyemezo cyo kuba yagarura iriya konti cyangwa akabireka.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hamenyekanye impamvu yatumye Gen Muhoozi asiba Konti ye ya Twitter
    Umunyarwanda yise umwana we “Bosenibamwe”! Muri 1986, Museveni yarahiye ko “ntawatera Urwanda aturutse Uganda”. Hari benshi babyemeye ariko tuzi neza ibyakurikiye. None Muhoozi ati nabonye mfite abafana benshi mpitamo kwivana mu kibuga! Nyamara ibigambo amaze iminsi ashora nibyo byatumye bahagarika umuyoboro wa Twitter ye. Ibizakurikira bizabiduhamiriza.

  2. Hamenyekanye impamvu yatumye Gen Muhoozi asiba Konti ye ya Twitter
    Umunyarwanda yise umwana we “Bosenibamwe”! Muri 1986, Museveni yarahiye ko “ntawatera Urwanda aturutse Uganda”. Hari benshi babyemeye ariko tuzi neza ibyakurikiye. None Muhoozi ati nabonye mfite abafana benshi mpitamo kwivana mu kibuga! Nyamara ibigambo amaze iminsi ashora nibyo byatumye bahagarika umuyoboro wa Twitter ye. Ibizakurikira bizabiduhamiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *