Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Yoweri Museveni, yazamuye mu ntera Charity Bainababo wari ufite ipeti rya Colonel, amuha irya Brigadier General.
Uyu Mukuru w’Igihugu yanahaye Brig. Gen. Bainababo inshingano yo kuba umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zidasanzwe wa SFC (Special Force Command) washinzwe na Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Abandi basirikare bakuru bazamuwe mu ntera ni: Colonel David Mugisha wahawe ipeti rya Brigadier General na Lieutenant Colonel Nathan Nabimanya wagizwe Colonel.
Uwo ari we
Brig. Gen. Bainababo yigeze kuba Umunyamabanga w’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, aba n’umuyobozi w’abarinzi b’umufasha wa Perezida Museveni, Janet Museveni.
Yabaye kandi umuyobozi w’urwego rwa Polisi rushinzwe kurinda abayobozi bakuru by’umwihariko Umukuru w’Igihugu ruzwi nka PPG (Police Presidential Guard).
Kuri ubu yari ahagarariye igisirikare cya Uganda, UPDF, mu nteko ishinga amategeko guhera mu ntangiriro z’umwaka ushize, kandi yari umuyobozi w’abadepite bahagarariye iki gisirikare.
Brig. Gen. Bainababo abaye umwe mu bagore bake muri Uganda bafite ipeti ryo ku rwego rwa General. Abandi barimo Lieutenant General Proscovia Nalweyiso na Brig. Gen. Flavia Byekwaso wabaye Umuvugizi w’ingabo.



