Perezida wa Sena y’ u Rwanda, Dr Augustin Iyamuremye, yavuze ko hari ubutumwa bw’umudamu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aherutse gusoma kuri Twitter, akumva bumukoze ahantu nk’uko iyo mvugo isanzwe imenyerewe. Iyamuremye yabitangaje kuri uyu wa 13 Mata 2022, mu ijambo yavugiye ku irebero mu Mujyi wa Kigali. Hibukwaga abanyepolitiki batandukanye bishwe ku bwo kugira imyumvire idashyigiye jenoside, hanasozwa icyumweru cyo kwibuka mu gihugu hose. Mu ijambo rye nk’umushyitsi mukuru, ati ” (…) Uwo mudamu wacitse ku icumu yagiraga ati, ndasoma, yari byanditse mu Gifaransa nabushyize mu Kinyarwanda, ngenekereza. Ati Nyuma y’imyaka 28 biragoye, biragoye kumva buri gihe ubu buhamya bwose bujyanye n’ubu babare, ubu bumaritiri bwacu. Biragoye kwihaganga. Ntutekereze ko tutagerageza gusa turikomeza mu gihe dushirira imbere…” Yakomeje agira ati ” Ariko ikidushengura kikatwica, ni abavuga ngo habaye jenoside ebyiri. Ubu butumwa narabusomye bunkora ahantu, niko bavuga.” Ku ngingo y’abahembera ingengabitekerezo ya jenoside, bitwaje uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo cyangwa ingungu za politiki n’izindi mpamvu, Dr Iyamuremye yagize ati ” Ntabwo bazatinda kubona ko bibeshya kandi ko bata igihe cyabo. Bimwe mu bimenyetso byivugira ni ibitambo by’aba banyepolitiki b’ineza…” Uyu mugabo yakomeje avuga ko kwibuka abo banyepolitiki ari umwanya wo kongera kuzirikana amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yibukije ko kwibuka bizakomeza mu minsi ijana, asaba ko hakomeza gushyirwa imbere imiyoborere myiza. Amafoto: Faustin Nkurunziza

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin arimo kuvuga ijambo yageneye uyu munsi wo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin n’abandi banyacyubahiro bunamiye banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.



