Polisi mu mujyi wa Londres yatangaje ko igiye guca amande abantu hafi 50, barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19, aya makuru akaba yanemejwe n’ibiro bye.
Umuvugizi w’Ibiro bya Ministiri w’Intebe yavuze ko Boris Johnson n’undi muminisitiri bamaze gushyikirizwa impapuro za polisi zibamenyesha ko polisi yiteguye kubafatira ibihano.
Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko mu bafatiwe ibihano kandi harimo umugore wa Ministiri w’Intebe, Carrie Johnson, na ministiri w’imali, Rishi Sunak.
Polisi ivuga ko aba bayobozi barenze ku mabwiriza mu gutegura ibirori n’iminsi mikuru byahuzaga abantu benshi bikabera mu biro bya ministiri w’intebe n’ahandi.
Ibi byatumye abatavuga rumwe bongera gusaba ko Boris Johnson yegura ku mwanya wa ministiri w’intebe. Keir Starmer uyobora ishyaka ry’abakozi ritavuga rumwe n’ubutegetsi yasabye ko Johnson na ministiri w’imali begura kuko birengagije amategeko no kubeshya rubanda.
Hari kandi abadepite bo mu ishyaka rya ministiri w’intebe bamaze gusinya ku mpapuro zisaba ko haba itora mu nteko ryo kumukuraho icyizere. Imiryango yabuze ababo bazize Covid 19 nayo yamaze gusaba ko ministiri w’intebe Johnson yegura.
Kubera iyo mpamvu, Boris Johnson abaye minisitiri w’intebe wa mbere w’u Bwongereza uhanwe kubera kwica amategeko.
Bose uko ari batatu basabye imbabazi, ariko Minisitiri w’intebe na Sunak ntibakozwa ibyo kwegura nk’uko bamwe babyifuza.


