img-20220413-wa0040_1.jpg

Kwizera Evariste washakanye n’umurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Kwizera Evariste wamamaye kubera gushakana n’umugore umurusha imyaka 27, yongeye gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Amakuru Bwiza.com ifitiye amafoto n’amashusho yemeza ko Kwizera yaterewe muri yombi aho atuye mu kagari ka Ruhimbi, umurenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana, ubwo RIB yari imaze kumenyeshwa ko uyu mugabo yafashe ku ngufu umukobwa usanzwe ukora mu kabari ke.

Kwizera bivugwa ko ahagana mu masaa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa 12 rishyira uwa 13 Mata 2022, yagiye aho akabari ke kari muri metero nk’150 uvuye ku rugo rwe, ahasanga uyu mukobwa maze amufata ku ngufu.

Mu gitondo cy’uyu wa 13 Mata 2022, Polisi, RIB, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abaturage benshi bageze aho bikekwa ko icyaha cyabereye, Kwizera atabwa muri yombi, ariko mu masaha nk’abiri ashize agarurwa mu rugo mu gihe iperereza ryari rikomeje.

Mu masaa tanu, RIB yajyanye Kwizera kuri sitasiyo yayo ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje.

Muri Kanama 2019 na bwo Kwizera yigeze gutabwa muri yombi, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, bikamuviramo gutwita no kubyara. Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaje kukimuhamya, rumukatira igifungo cy’imyaka 10, ariko nyuma aza kurekurwa.
img-20220413-wa0040_1.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kwizera Evariste washakanye n’umurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi
    Ningaruka zo kurongora uwo batangana agakomeza yifuza

  2. Kwizera Evariste washakanye n’umurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi
    Ningaruka zo kurongora uwo batangana agakomeza yifuza

  3. Kwizera Evariste washakanye n’umurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi
    Ningaruka zo kurongora uwo batangana agakomeza yifuza

  4. Kwizera Evariste washakanye n’umurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi
    Ningaruka zo kurongora uwo batangana agakomeza yifuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *